Umunsi mpuzamahanga wahariwe igare usobanuye iki mu Rwanda?

Tariki ya 03 Kamena buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana igare. U Rwanda nk’igihugu kiri gutera imbere, umukino wo gusiganwa ku magare na wo uri muyafashije kuzamura isura yarwo mu gihugu imbere ndetse no hanze.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) Murenzi Abdallah, yavuze ko uyu munsi ari umwanya wo gutekereza aho uyu mukino wavuye.

Yagize ati “Uyu munsi ni umunsi wo kuzirikana aho igare ryavuye n’aho rigeze. Mu ishyirahamwe ni umwanya mwiza wo kongera kureba aho twavuye, ibyo tumaze kugeraho ndetse n’ibyo duteganya gukora.

Navuga kuva mbere na nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ubu Tour du Rwanda igeze kuri 2.1 bisobanuye ugutera imbere gukomeye. Mu mwaka wa 2025 turi guhatanira kwakira shampiyona y’Isi, ibi byose uyu munsi uduha umwanya wo gutekereza kuri ibyo byose”.

Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda, Murenzi Abdallah
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, Murenzi Abdallah

Yakomeje agira ati “Igare ryafashije kuzamura ubukerarugendo mu Rwanda. Ikindi kandi igare ryafashije kumenyekanisha igihugu binyuze muri Tour du Rwanda aho iri siganwa ryitabirwa n’abakinnyi benshi kandi bakomeye, ikindi ntitwakwirengagiza televiziyo zikomeye nka Canal+, Supersport zifata umwanya zigacishaho iri siganwa, bidufasha mu kumenyekanisha igihugu ndetse n’abakinnyi muri rusange”.

Uyu muyobozi asaba urubyiruko ndetse n’abana bakiri bato gukunda ndetse no gukina umukino w’amagare kuko wahinduriye benshi ubuzima.

Itangazamakuru ryo mu Rwanda ryagize uruhare mu guteza imbere umukino w’amagare mu Rwanda.

Umunyamakuru umaze imyaka 11 atangaza amakuru ku mukino w’amagare, akaba akorera Imvaho Nshya, Bugingo Fidele, yavuze ko uretse kuba umukino, igare rikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati “Uyu munsi ni uwo kuzirikana akamaro igare rifitiye abaturag, bararikoresha mu guhaha, bararikoresha mu ngendo ndetse rifasha mu buzima bwa buri munsi.

Nk’umukino, igare ryafashije mu kumenyekanisha igihugu ndetse no kuzamura imibereho y’abakinnyi. Uyu munsi umukinyi akina igare agatunga umuryango, navuga ko byarenze kurigendaho byo kwishimisha riba umukino utunze abawukina.

Nasaba ababishinzwe kongera imbaraga muri uyu mukino kuko ufitiye akamaro igihugu”.

Abatoza ryabahinduriye ubuzima bifasha iguhugu mu gutera imbere

Kigali Today yaganiriye n’umutoza wa Benediction Ignite Club na Team Rwanda, Felix Sempoma, avuga ko igare mu Rwanda ryatanze ubuzima kubarikinnye.

Yagize ati “Uyu munsi ni mwiza kuri twe, navuga ko nishimye cyane kuko igare ryahinduye ubuzima bwa benshi.

Umutoza wa Benediction Ignite Club na Team Rwanda, Felix Sempoma
Umutoza wa Benediction Ignite Club na Team Rwanda, Felix Sempoma

Ufashe abakinnye igare mu Rwanda baryinjiyemo nta kandi kazi bafite, uyu munsi navuga ko ryabahinduriye ubuzima mu buryo bwose. Iyo Umunyarwanda ateye imbere n’igihugu gitera imbere”.

Yakomeje agira ati “Tour du Rwanda yabaye kimwe mu bikorwa byamenyekanishije igihugu cyane. Navuga ko shampiyona y’Isi nituyakira izafasha abakinnyi bacu kuzamura imyumvire n’urwego”.

Mu kwezi kwa Mata 2018, inama y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU, yemeje ko tariki ya 03 Kamena buri mwaka isi igomba kujya izirikana umunsi wahariwe igare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese icyatumye hashyirwa uyu munsi mpuzamahanga ni ukugira ngo havugwe ku isiganwa rya buri gihugu?

Aha niho hari ikibazo, igare ryadufasha kutanduza ikirere, rikadufasha gukora ingendo za bugufi bidatwaye amafaranga menshi,
Urugera: Mu bugesera, mu byaro by’inshi by’u Rwanda rifasha benshi

Alphonse yanditse ku itariki ya: 4-06-2021  →  Musubize

Iyi nkuru ntaho ihuriye nicyo uwo munsi washyireweho.

Umunsi ugamije gukoresha igare mu kugabanya ibyuka byo herezwa mu kirere kubera imodoka, moto, ubwato , indege n’ibindi. Ntago umunsi ari uwo kuvuga ku marushanwa

Gukoresha igare muri transport rero ni bukuryo butangiza ibidukikije.

Ibihugu nka Suede, Finlande n’ibindi gukoresha igare mu ngendo zaburi gihe byateye imbere cyane.

Mu Rwanda natwe hari icyo twakora tukagabanya imyuka ihumanya

Simbankabo karoli yanditse ku itariki ya: 4-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka