Umukinnyi w’amagare, Ishimwe Patrick yitabye Imana

Umukinnyi w’amagare, Ishimwe Patrick, wakiniraga Club ya Cine Elmay yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 4 Nzeri 2021, azize impanuka.

Ishimwe Patrick witabye Imana
Ishimwe Patrick witabye Imana

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, ni we watangaje ayo makuru abinyujije ku rubuga rwa Twitter, aho yavuze ko Ishimwe yakoreye iyo mpanuka yamuhitanye mu Karere ka Kamonyi ari mu myitozo.

Minisitiri Munyangaju yakomeje yihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse n’umuryango mugari w’abakinnyi b’amagare.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka