Mu mpera z’iki Cyumweru umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Areruya Joseph, ndetse n’ikipe ya Benediction Ignite y’i Rubavu, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Uwera Josephine.

Ni ubukwe bwari buteganyijwe tariki 06 Gashyantare 2021 ariko buza gusubikwa kubera ingamba zo kurwanya COVID-19 zari zashyizweho, aho nta bukwe bwari bwemewe muri ariya mezi.

Mugisha Samuel basanzwe bakinana ari mu bamuherekeje
Areruya Joseph wegukanye amasiganwa akomeye arimo Tour du Rwanda yatwaye 2017, La Tropicale Amissa Bongo yatwaye 2018, yegukana Tour de L’Espoir mu mwaka wa 2018, ubu ni umwe mu bakinnyi bari gutegura Tour du Rwanda 2021.
Amwe mu mafoto y’ubukwe bwa Areruya Joseph















Gahemba Barnabe (murumuna wa Areruya Joseph) na Mugisha Samuel bari babukereye
Ohereza igitekerezo
|
Tuba shimirakumakuru mutugeza nuko murakoze
Ese koko kujya Gusezerana mu Rusengero cyangwa mu Kiliziya biba ari ugusezerana "imbere y’imana"?Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi. Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwibaruza" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5.Ntabwo bagiye mu rusengero.Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets z’insengero.Nyamara Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8.Bible yerekana ko icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu nkuko Kubara 18:24 havuga.