Umufaransa Valentin Ferron ni we wegukanye agace Kigali-Musanze

Valentin Ferron ukinira Total Direct Energie ni we wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda 2021, ka Kigali-Musanze. Ku mwanya wa kabiri haje Pierre Rolland wa B&B, na ho ku mwanya wa gatatu haza Manizabayo Eric wa Benediction.

Ni isiganwa ryatangiye i Saa tatu zuzuye Kimironko, aho abasiganwa banyuze mu gace kahariwe inganda, bakomereza Kagugu-Kinyinya-Nyacyonga, bakomereza Nyabugogo na Giticyinyoni ubundi bazamuka Shyorongi.

Ku kilometero cya kabiri gusa abakinnyi 10 bahise basohoka mu gikundi, abo bari Hakizamana (SACA), Lagab (Algérie), Quintero (Terengganu), Ferron (Total-Direct Energie), Uhiriwe (Rwanda), Rolland (B&B Hotels), Manizabayo (Benediction), Nsengimana (Rwanada), Goytom (Erythrée), Teugels (Tarteletto).

Aba bakomeje kuyobora isiganwa ariko bazamuka Shyorongi Quintero na Uhiriwe Byiza Renus baza gusigara.

Bageze ku musozi wa Buranga Nsengimana Jean Bosco, Hakizimana Seth na Teugels basigaye gato, gusa baza kongera gushikira abandi usibye Seth bitoroheye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka