Umufaransa Sandy Dujardin ni we wegukanye agace Kigali-Rwamagana (AMAFOTO)

Sandy Dujardin ukinira ikipe ya Total Direct Energies yo mu Bufaransa, ni we wegukanye agace ka Tour du Rwanda kavuye Kigali berekeza i Rwamagana

Sandy Dujardin wegukanye agace Kigali-Rwamagana
Sandy Dujardin wegukanye agace Kigali-Rwamagana

Ni isiganwa ryatangiye ku i Saa tatu zuzuye kuri Stade Amahoro i Remera, aho abasiganwa bahise bafata inzira ya Gishushu, banyura KIMICANGA bakomeza inzira yo ku Kinamba-Nyabugogo-Gatsata-Karuruma-Nyacyonga-Gasanze-Batsinda-Kagugu.

Abasiganwa bakomeje inzira yo mu kabuga ka Nyarutarama berekeza Kibagabaga-Kimironko-Zindiro-Economic Zone-Kuri 15-Murindi, bakomeza inzira ya Rwamagana aho bageze mu mujyi wa Rwamagana bakazenguruka inshuro 10.

Isiganwa rigitangira, abakinnyi babiri Hayter w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Sabbahi wa Maroc nib o bagerageje gucika abandi, nyuma baza gushikirwa na Maatougui (Maroc) na Lagab Azzedine wa Algeria, gusa Lagab aza gusigara, asimburwa na A.Stochman.

Aba bane bakomeje kuyobora isiganwa igihe kirekire baza gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota irenga ine kugera binjiye mu mu mujyi wa Rwamagana, kugera ubwo Maatougui yaje gusigara imbere hasigara abakinnyi batatu gusa.

Mu muhanda

Uko bakomeje kuzenguruka mu mujyi wa Rwamagana, Sabbahi yaje gusigara imbere hasigara Hayter na Stockman, gusa nabo igikundi cyakomeje kubasatira kugera intera bari bahaye ababakurikiye ishizemo.

Abakinnyi bageze ku murongo usoza bari mu gikundi, ariko umufaransa Sandy Dujardin aza gutanga abandi kwambuka umurongo ahita yegukana agace k’uyu munsi.

Ku rutonde rw’uko abakinnyi bakurikiranye uyu munsi, umunyarwanda waje hafi ni Uhiriwe Byiza Renus waje ku mwanya wa gatanu, aho yakoresheje ibihe bingana n’iby’uwa mbere.

Andi mafoto yaranze isiganwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Courage kuri abo banyarwanda bacu nibakomeze badutere ishema murakoze kuri ayo makuru meza.

Uwineza Eric yanditse ku itariki ya: 21-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka