Umufaransa Rolland Pierre yegukanye agace ka gatandatu, Eyob atakaza Maillot Jaune

Umufaransa Rolland Pierre yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda 2021, kakaba kari agace ka Kigali-Gicumbi-Kigali, kabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gicurasi 2021.

Saa tatu zuzuye ni bwo abakinnyi bari bahagurutse Kigali Convention Center, naho isiganwa nyirizina ritangira kubarwa bageze mu Gatsata.

Abakinnyi baje guhita bafata umuhanda werekeza Gicumbi, bahita bakomeza Base na Nyirangarama bagaruka i Kigali.

Mu bilometero bya mbere abakinnyi bagera kuri 16 bagerageje gutoroka, gusa abo byaje gukundira ni barindwi gusa baje guhita bakomeza kuyobora isiganwa.

Abo bari Pierre Rolland (B&B), Alex Vuillermoz (TDE), Vahtra Norman (ISN), Van Engelen (Bike Aid), Roldan Artiz (Medellin), Alessandro Bisolti (Androni), Teugels Lennert (Tarteletto).

Barenze mu mujyi wa Gicumbi, ubwo batangiraga kumanuka, umufaransa Rolland Pierre wa B&B Hotels, yaje guhita acika abari kumwe na we, agera aho aza gusiga batandatu bamukurikiye iminota ibiri, akanasiga igikundi cya benshi iminota itandatu.

Rolland Pierre yakomeje kuyobora isiganwa kugeza binjiye mu mujyi wa Kigali, azamuka umusozi wa Mont Kigali berekeza ahazwi nka Norvege, gusa ibihe asiga abamukurikiye byaje kugenda bigabanuka, gusa ntibyamubujije gusoza ari uwa mbere akoresheje 03h46’03’’.

Umunya-Eritrea Eyob Metkel wari waraye yambaye Maillot Jaune, yaje kuyitakaza nyuma yo kugwa, aho umwanya wa mbere wahise ufatwa na RODRIGUEZ MARTIN Cristian ukinira TOTAL DIRECT ENERGIE, akaba arusha iminota ine Eyob Metkel wahise ajya ku mwanya wa 17.

Uko abakinnyi bakurikiranye uyu munsi

1 ROLLAND Pierre B&B HOTELS 03h46’03’’
2 VUILLERMOZ Alexis TOTAL DIRECT ENERGIE FRA 03h46’53’’
3 VAN ENGELEN Adne BIKE AID NED 03h48’39’’
4 TEUGELS Lennert TARTELETTO - ISOREX BEL 03h48’48’’
5 RODRIGUEZ MARTIN Cristian TOTAL DIRECT ENERGIE ESP 03h49’03’’
6 PICCOLI James ISRAEL START-UP NATION 03h49’08’’
7 BOILEAU Alan B&B HOTELS P/B KTM 03h49’10’’
8 RESTREPO VALENCIA Jhonatan ANDRONI GIOCATTOLI - SIDE 03h49’14’’
9 PACHER Quentin B&B HOTELS P/B KTM 03h49’34’’
10 ZERAI Nahom ERITREA ERI 03h49’34’’ ’’
11 UMBA LOPEZ Abner Santiago ANDRONI GIOCATTOLI - SIDE 03h49’38’’ 03’35’’
12 MAIN Kent PROTOUCH RSA 03h49’41’’
13 QUINTERO NOREÑA Carlos Julian TERENGGANU CYCLING TEA 03h49’41’’ ’’
14 HOEHN Alex WILDLIFE GENERATION PRO 03h49’44’’
15 SEVILLA RIVERA Oscar Miguel TEAM MEDELLIN -03h49’47’’ 03’44’’
16 BISOLTI Alessandro ANDRONI GIOCATTOLI - SIDE 03h50’12’’ 04’09’’
17 MUGISHA Samuel RWANDA 03h50’20’’ 04’17’’
18 GAILLARD Marlon TOTAL DIRECT ENERGIE FRA 03h50’21’’ 04’18’’
19 SANCHEZ VERGARA Brayan Stiven TEAM MEDELLIN - EPM 03h50’29’’ 04’26’’
20 BERGSTRÖM FRISK Erik BIKE AID 03h50’29’’ ’’

Urutonde rusange nyuma y’agace ka Gatandatu (Ibihe barushwa n’uwa mbere)

1 RODRIGUEZ MARTIN Cristian TOTAL DIRECT ENERGIE 20h38’10’’
2 PICCOLI James ISRAEL START-UP NATION CAN 20h38’17’’ (07’’)
3 RESTREPO VALENCIA Jhonatan ANDRONI GIOCATTOLI - SIDERM 20h38’23’’ (13’’)
4 PACHER Quentin B&B HOTELS P/B KTM FRA 20h38’43’’ (33’’)
5 BOILEAU Alan B&B HOTELS P/B KTM FRA 20h38’46’’ (36’’)
6 HOEHN Alex WILDLIFE GENERATION PRO CY USA 20h38’53’’ (43’’)
7 ZERAI Nahom ERITREA ERI 20h38’57’’ (47’’)
8 SEVILLA RIVERA Oscar Miguel TEAM MEDELLIN - EPM ESP 20h39’01’’ (51’’)
9 QUINTERO NOREÑA Carlos Julian TERENGGANU CYCLING TEAM COL 20h39’06’’ (56’’)
10 VUILLERMOZ Alexis TOTAL DIRECT ENERGIE FRA 20h39’10’’ (01’00’’)
11 MAIN Kent PROTOUCH RSA 20h39’48’’ (01’38’’)
12 SANCHEZ VERGARA Brayan Stiven TEAM MEDELLIN - EPM COL 20h39’54’’ (01’44’’)
13 VAN ENGELEN Adne BIKE AID NED 20h40’51’’ (02’41’’)
14 ORMISTON Callum PROTOUCH RSA 20h41’11’’ (03’01’’)
15 UMBA LOPEZ Abner Santiago ANDRONI GIOCATTOLI - SIDERM COL 20h41’14’’ (03’04’’)
16 MARCHAND Gianni TARTELETTO - ISOREX BEL 20h41’14’’ (03’04’’)
17 TEUGELS Lennert TARTELETTO - ISOREX BEL 20h41’18’’ (03’08’’)
18 BERGSTRÖM FRISK Erik BIKE AID SWE 20h41’26’’ (03’16’’)
19 EYOB Metkel TERENGGANU CYCLING TEAM ERI 20h42’10’’ (04’00’’)
20 GAILLARD Marlon TOTAL DIRECT ENERGIE FRA 20h43’54’’ (05’44’’)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka