Umubyeyi wa Areruya arifuza kumubona muri Tour de France

Gahemba Jean Marie Vianney, umubyeyi wa Areruya Joseph, yifuza kumubona mu isiganwa rya “Tour de France” rifatwa nk’irya mbere ku isi muri uyu mukino.

Gahemba n'umwana we Areruya
Gahemba n’umwana we Areruya

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, mu kiganiro cy’imikino, yavuze ko yishimiye uko Areruya yitwaye yegukana La Tropicale Amissa Bongo, ariko ngo hari indoto we n’umuhungu we batarageraho.

Gahemba wigeze gukina umukino w’amagare kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa mu 1994 akaza guhagarika gukina mu 2006, avuga ko azakomeza kumuba hafi kugira ngo akomeze kwitwara neza.

Agira ati “Ubu ngiye guhindura ingamba nkomeze kumuba hafi no kumuha inama kandi nkurikije uko yitwara, kuko asanzwe atajya mu ngeso mbi, ndizera ko bizashoboka. Icyo musaba ni ukudatwarwa no kwamamara ngo bimuteshe umurongo ahubwo nakomeze akore cyane.”

Yakomeje avuga ko nk’umubyeyi we yishimiye uburyo yitwaye muri Gabon kuko yari yagiye atamuha amahirwe imbere y’abakinnyi benshi babigize umwuga barimo nab’amakipe akina muri Tour de France, ariko ngo ntaheranwa no kumushimagiza gusa, ahubwo amwereka ko hari byinshi akibura.

Sempoma Felix umwe mu batoza b’ikipe y’Igihugu wari wanajyanye na Team Rwanda muri Gabon, yabwiye KT Radio ko ARERUYA ari umukinnyi wujuje ibisabwa kugira ngo akine Tour de France na Giro d’Italia.

Umutoza Sempoma Felix ahamya ko Areruya amaze kugera ku rwego rwo gukina Tour de France na Giro d'Italia
Umutoza Sempoma Felix ahamya ko Areruya amaze kugera ku rwego rwo gukina Tour de France na Giro d’Italia

Ati “Kuba atsinze abakinnyi babigize umwuga barimo abafite amakipe akina Tour de France no kuba afite imbaraga bimushyira ku rwego rwo kuba umukinnyi Wabasha gukina Tour de France na Giro d’Italia.

“Ibyo ndabihamya kuko n’umukinnyi tumaze gukorana mu masiganwa atandukanye urwego agezeho ubu ni urwo kuzamuka muyindi ntera irenze iyo ariho. Agize amahirwe akabona ikipe isumbya ubushobozi iyo arimo byaba ari byiza cyane.”

Sempoma avuga ko hari amakipe yamugaragarije ko yifuza ibiganiro nawe ubwo bari basoje isiganwa rya la Tropicale Amissa Bongo, ariko yose akagorwa n’uko akigengwa n’Amasezerano afite muri Dimension Data.

Amakipe akomeye akomeje kwifuza uyu mukinnyi usanzwe ufite amasezerano mu ikipe ya Dimension Data y’abatarengeje imyaka 23. Amakipe arimo avugwa ko amwifuza nubwo agifite amasezerano arimo ayo mu Bufaransa “Directe Energie” isanzwe ikina Tour de France, “Delco Marseille Provence” n’andi yo ku mugabane w’i Burayi.

Inkomoko y’Izina Areruya n’Andi mateka ku buzima bwe

Aho bishoboka hose Gahemba ajya gushyigikira umuhungu we
Aho bishoboka hose Gahemba ajya gushyigikira umuhungu we

Areruya Joseph wavutse mu ijoro ryo kuwa 23 Ugushyingo 1996, akaba imfura mu muryango w’abana batandatu. Ubwo yavukaga ngo yasanze umuryango we ari abayoboke b’idini gatolika.

Gahemba n’umugore we Nyirangendahimana Placidia bahisemo kumwita iryo zina bitewe n’ibyago bari baragize, kubera Gahemba yari yarahuye n’ibyago byo kubura ababyeyi akiri muto agakura ari imfubyi. Nibwo we n’umugore we bumvikanye ko umwana wa mbere bazabyara bazamuha izina ryo gushimira Imana.

Ubwo yari amaze kuvuka bamwise “Areruya” mu rwego rwo gushimira iyi mpano imana yari ibashumbushije.

Se avuga ko ku bwe iri zina risobanura Dusingizimana, igikorwa umuhungu we akunda kugaragaza buri gihe aakora ikimenyetso cy’umusaraba akenshi iyo ashoje gukina.

Areruya yakundishijwe umukino w’amagare na se

Gahemba avuga ko ariwe wakundishije umwana we uyu mukino, nyuma yo kubona ko yakundaga igare kurusha ibindi byose mu buzima.

Ati “Yapfaga kubona ndambitse igare hasi agahita arifata, yakundaga igare ku rusha ibindi byose. Nagombaga no ku mwibutsa ko ajya kwiga nabwo akagenda atabishaka ,yumvaga ubuzima bwe yahorana n’igare.”

Nahisemo kumushyigikira nk’uko umwana iyo avutse akunda umuziki, Gukanika, gukina ruhago n’ibindi ababyeyi be bamushyigikira.

Nubwo gutwara igare ari ibintu umuryango we uvuga ko yavukanye, afite imyaka irindwi ngo nibwo yatangiye kujya aritwara agiye nko kuzana amazi cyangwa mu rugo bamutumye ahantu runaka.

Mu 2011, ubwo yari afite imyaka 15 nibwo yatangiye kumva ko yakina umukino w’amagare nk’uwabigize umwuga atangira kwitabira amasiganwa atandukanye yaberaga mu Rwanda.

Ku myaka 21, Areruya Joseph, amaze kwegukana amasiganwa abiri y’umukino w’amagare ya mbere muri Afurika ariyo “Tour du Rwanda” na “La Tropicale Amissa Bongo”. Mu kwezi kwa gatandatu 2017 yegukanye agace mu isiganwa rya Giro d’Italia y’abari munsi y’imyaka 23.

Anaherutse gutorerwa kuza ku mwanya wa kabiri muri Afrika mu banyafurika bitwaye neza mu mukino w’amagare muri 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kbs Areruya Joseph Arashoboye Kdi Aracyari Umwana Mutoya Nibindi Imana Izabimufashamo Azabikore Pe! Njyewe Twabanye Muri Les amie Sportif Rwamagana, Ariko Iteka Niteka Wabonagako Afite Ubushake N’ubushobozi! Gusa Njyewe Kubera Bwabushobozi Bukeya Naje Kubura Amikoro Muri 2012, Ndabandona, Aleruya Navalens Ndayisenga, Nabandi Nka Claude Uwizeye Nabandi, Barakomeza, Ariko Cngs Kuri Joseph, Byumwihariko Team Rwanda Yose Murakoze ! Nitwa Ndababonye Gilbert Ndi iRwamagana.

Ndababonye Gilbert yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka