Uko Mugisha Samuel usiganwa ku magare ‘yaburiye’ muri Amerika

Amakuru y’uko umukinnyi w’amagare w’Umunyarwanda Mugisha Samuel, ukinira ikipe yo muri Afurika y’Epfo yaba yaraburiye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yumvikanye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo itumanaho ryari ryanze hagati ye na bagenzi be bakinana mu ikipe y’amagare ubwo bari bitabiriye irushanwa rya ‘Maryland Cycling Classic’.

Mugisha Samuel
Mugisha Samuel

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize tariki 31 Kanama 2022, nibwo Mugisha Samuel w’imyaka 24, wigeze kwegukana isiganwa rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) yageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho byari biteganyijwe ko azitabira irushanwa rya ‘Maryland Cycling Classic’ ku Cyumweru tariki 4 Nzeri 2022, ariko ikipe ye (ProTouch Cycling Team) ivuga ko ageze ku kibuga cy’indege cya Dallas ngo yahise abura.

Nk’uko byatangajwe n’ikipe ya ProTouch, amashusho yafashwe na camera zifotora ibibera aho ku kibuga cy’indege (CCTV) yerekana Mugisha Samuel anyura aho bagenzurira za pasiporo nyuma ahita agenda yinjira mu modoka yari irimo abantu bigaragara ko ‘yari azi neza.’

Iyo kipe y’amagare yo muri Afurika y’Epfo Mugisha akinira, ishimangira ko kubura kwe, bigaragara ko bitajemo agahato.

Muri raporo yatanzwe na ProTouch, umuyobozi w’iyo kipe agira ati “ Twategereje amasaha ari hagati y’ane n’atanu , nyuma umwe mu bategura irushanwa arampamagara kuri telefoni, ambwira ko bamubuze. Nagerageje kumuhamagara kuri telefoni ye ariko ntiyitaba, arabura”.

“Ntiyigeze avugisha umuntu n’umwe mu bo bakinana mu ikipe, nta n’ubwo yavuganye n’ubuyobozi bw’Ikipe. Hahise hakorwa raporo ko hari umuntu wabuze, nyuma barebye mu mashusho ya CCTV, babona ko yanyuze aho bagenzurira za pasiporo, arimo avugira kuri telefoni, arasohoka ahita yinjira mu modoka yarimo abantu babiri, yari azi neza. Yarabiteguye. Twagerageje kumuvugisha ku mbuga nkoranyambaga, tuvugana n’abandi bakinnyi b’amagare b’Abanyarwanda baba muri Amerika, ariko bavuga ko nta makuru ye bazi”.

Ikipe y’amagare ya ProTouch yatangaje ko Mugisha yageze muri Amerika ku itariki 31 Kanama 2022, nyuma agategura uko aza gufatwa n’abandi bantu, aho kujyana n’Ikipe ye muri Hoteli nk’uko byari byateguwe. Mu minsi yakurikiyeho, ngo nta makuru y’uwo mukinnyi yigeze amenyekana, kuko atigeze agaragara ahaberaga amarushanwa yari yagiye yitabiriye cyangwa se ngo aboneke aho ikipe yari icumbitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka