U Rwanda rwegukanye undi mudali muri shampiyona nyafurika y’amagare

Ku munsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika y’amagare iri kubera i Cairo mu Misiri, u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu mukino ukinwa abahungu bafatanyije n’abakobwa

Kuri uyu wa Kane ubwo hakinwaga umunsi wa gatatu wa shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare, uyu munsi hari hatahiwe icyiciro abahungu bakina bafatanyijemo n’abakobwa (Team Mixed Relay).

Abakobwa batatu (Ingabire Diane, Nzayisenga Valentine na Tuyishime Jacqueline) babanje barahaguruka basiganwa Km 28, basoje hahaguruka abahungu batatu (Nsengimana Jean Bosco na Habimana Jean Eric ) nabo basiganwa Km 28.

Nyuma yo gusoza haje guteranywa ibihe bose uko ari batandatu bakoresheje muri Kmilometero 56, maze igihugu cya Afurika y’Epfo kiza ku mwanya wa mbere bakoresheje iminota 39, amasegonda 18 n’iby’ijana 24, u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri rusizweho 03’43"13 naho Ethiopia iza ku mwanya wa gatatu.

U Rwanda rwegukanye umudali wa munani
U Rwanda rwegukanye umudali wa munani

Ku munsi w’ejo irushanwa rizakomeza aho hazakinwa isiganwa risanzwe ryo mu muhanda, hakazakina ibyiciro by’abakiri bato (batarengeje imyaka 18) ku bahungu n’abakobwa, u Rwanda ho hakazakina ingimbi gusa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Bravo bana bacu.

We are proud of you.

Keep moving, aim much higher. I believe you will perform even much better and get Gold medals.

Congrats!

Phineas

Phineas Karaangwa yanditse ku itariki ya: 5-03-2021  →  Musubize

Bravo bana bacu.

We are proud of you.

Keep moving, aim much higher. I believe you will perform even much better and get Gold medals.

Congrats!

Phineas

Phineas Karaangwa yanditse ku itariki ya: 5-03-2021  →  Musubize

Bravo bana bacu!

We are proud of you.

Keep moving and aim much higher, and I believe you will perform even much better.

Thanks

Phineas

Phineas Karaangwa yanditse ku itariki ya: 5-03-2021  →  Musubize

Tuzajya duhozwa na équipe ya ma gare umupira wo waratwihishe aho kuwukinisha ibirenge.tuwukinisha umunwa*

lg yanditse ku itariki ya: 4-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka