U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu gikombe cy’Afurika cy’amagare

Mu irushanwa ry’amagare riri kubera muri Eritrea, u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu gusiganwa umuntu ku giti cye.

Ikipe y'u Rwanda yegukanye umwanya wa Kabiri mu irushanwa Nyafurika
Ikipe y’u Rwanda yegukanye umwanya wa Kabiri mu irushanwa Nyafurika

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa hakinwe mu cyiciro cyo gusiganwa umuntu ku giti cye mu makipe, aho bateranya ibihe buri mukinnyi yakoresheje hakarebwa ikipe yakoresheje igihe gito.

Ikipe ya Eritrea iri no gukinira iwayo, niyo yaje ku mwanya wa mbere, ikurikirwa n’u Rwanda rwari rugizwe na Mugisha Samuel, Munyaneza Didier, Manizabayo Eric na Mugisha Moise.

Muri iri siganwa riri gukinwa n’abakinnyi batarengeje imyaka 23, kuri uyu wa Kane baraba bakina no gusiganwa umuntu ku giti cye ariko hatarebwa ikipe (Individual Time Trial)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka