U Rwanda rwegukanye indi midali itanu muri Shampiyona Nyafurika y’amagare

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona nyafurika y’amagare, abakinnyi b’u Rwanda begukanye imidari itanu irimo iya Feza na Bronze

Kuri uyu wa Gatatu tariki 03/03/2021, hakinwaga umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare, aho bakinnye buri muntu asiganwa n’igihe ku giti cye (Individual Time trial).

TUYIZERE ETIENNE yegukanye umwanya wa kabiri mu ngimbi
TUYIZERE ETIENNE yegukanye umwanya wa kabiri mu ngimbi

Mu ngimbi ari nazo zabimburiye abandi TUYIZERE ETIENNE yegukanye umwanya wa kabiri, mu bakobwa u Rwanda rwegukanye imidari ibiri aho TUYISHIMIRE JACQUELINE yegukanye umwanya wa kabiri, naho INGABIRE DIANE yegukana umwanya wa gatatu.

TUYISHIMIRE JACQUELINE na INGABIRE DIANE begukanye imidari mu bakobwa
TUYISHIMIRE JACQUELINE na INGABIRE DIANE begukanye imidari mu bakobwa

Mu bagabo, mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 Habimana Jean Eric yegukanye umwanya wa kabiri, naho Mugisha Moise mu cyiciro cy’abakuru (Men Elite) yegukana umwanya wa gatatu, bituma u Rwanda rwegukana imidari itanu muri rusange, yiyongera kuri itatu rwari rwegukanye ejo.

Mugisha Moise wegukanye umwanya wa gatatu
Mugisha Moise wegukanye umwanya wa gatatu
Habimana Jean Eric yegukanye umwanya wa kabiri mu cyiciro cy'abatarengeje imyaka 23
Habimana Jean Eric yegukanye umwanya wa kabiri mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23

Urutonde rusange mu ngimbi, igihe bakoresheje (iminota basizwe n’uwa mbere

1 CRAUSE Pedri South Africa 0:41:15
2 TUYIZERE Etienne Rwanda 0:07
3 CHESTERTON Justin South Africa 1:01
4 CHERKI Salah Eddine Ayoubi Algeria 1:10
5 NIYONKURU Samuel Rwanda 1:21
6 FERKOUS Abdelkrim Algeria 1:52
7 AFIFY Abdulla Egypt 3:15
8 DABESA Letera Ethiopia 3:38
9 SANBOULI Mohammed Najib Morocco 3:46
10 FAHIM Abdelrhman Egypt 3:51

Urutonde rusange mu bagore, igihe bakoresheje (iminota basizwe n’uwa mbere

1 OBERHOLZER Carla South Africa 0:44:15
2 JANSE VAN RENSBURG Frances South Africa 1:07
3 LOOSER Vera Namibia 1:48
4 AMHA Selam Ethiopia 2:36
5 EL HAYANI Fatima Zahra Morocco 5:34
6 TUYISHIMIRE Jacqueline Rwanda 6:53
7 INGABIRE Diane Rwanda 7:09
8 BAMOGO Awa Burkina Faso 7:13
9 UKPESERAYE Ese Lovina Nigeria 9:03
10 GEBREYEWHANS Miheret Asegele Ethiopia 9:34

Urutonde rusange mu bagabo, igihe bakoresheje (iminota basizwe n’uwa mbere

1 GIBBONS Ryan South Africa 0:56:11
2 MAIN Kent South Africa 1:41
3 MUGISHA Moise Rwanda 3:16
4 MANSOURI Hamza Algeria 3:22
5 GRMAY Tsgabu Ethiopia 4:47
6 KAGIMU Charles Uganda 5:30
7 HABIMANA Jean Eric Rwanda 6:58
8 EL ARBAOUI Adil Morocco 7:15
9 LAGAB Azzedine Algeria 7:49
10 DAUMONT Paul Burkina Faso 8:02

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka