Niyonshuti ukina umukino wo gusiganwa ku magare yasiganwe ku igare mu rwego rwo kuzamuka utuyira turi mu misozi igoranye, turimo amakorosi, amabuye ndetse n’ibishanga (Mountain Bike), akaba yararangije iryo siganwa ari ku mwanya wa 39 mu bakinnyi 40 babashije kurirangiza.
Muri iryo siganwa rya kilometero 35 ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 50 hagasoza abakinnyi 40, Niyonshuti usanzwe akinira MTN Qubekha yo muri Afurika y’Epfo, yakoresheje isaha imwe, iminota 42 n’amasegonda 46.
Niyonshuti w’imyaka 25 avuga ko n’ubwo yakurikiwe n’umuntu umwe, yishimiye ko yabashije kurangiza irushanwa kuko hari n’abasanzwe bamurusha bananiwe kurirangiza kubera imiterere y’aho basiganirwaga ndetse n’amategeko yita ko aba akomeye.
Ku rundi ruhande ariko ngo arababaye kuko atabashije guha umudari Abanyarwanda ndetse n’abaterankunga be, ariko ngo i London yahigiye byinshi bizamufasha mu gihe kiri imbere kuko byari ubwa mbere yitabira imikino Olympique.
Niyinshuti ufatwa nk’umukinnyi wa mbere mu Rwanda mu gusiganwa ku magare, ari ku mwanya wa 209 ku isi.
Mvuyekure yasubiye inyuma ugereranyije n’ibihe yakoreshaga
Mvuyekure wasiganwaga muri Marathon (km 42) nawe yananiwe kwegera umwanya ushobora guhesha u Rwanda umudari, kuko mu gusiganwa ku maguru iyo ntera ndende yabaye uwa 79 mu bakinnyi 85 babashije gusoza isiganwa.
Muri iri siganwa ryari ryitabiriwe n’abakinnyi 105 Mvuyekure yakoresheje amasaha abiri, iminota 20 n’amasegonda 19, akaba yasubiye inyuma cyane kuko ubusanzwe ibihe bye byiza yari afite muri Marathon ni amasaha 2 iminota 17 n’amasegonda 32.
Mvuyekure asanga kwitwara nabi byaratewe n’isiganwa ritari ripanze neza ku buryo byari bigoye kurirangiza, gusa ngo agiye kongera imyitozo ku buryo nagira amahirwe yo kujya mu mikino Olympique ndetse n’andi marushanwa azitwara neza.
Yagize ati “Nagiye gusiganwa numva nibura nza gukoresha amasaha abiri n’iminota 10 ariko ntibyankundiye, ariko iri rushanwa naryigiyemo mbyinshi bizamfasha cyane mu buzima bwanjye. Ubu ngiye gukomeza imyitozo nk’uko bisanzwe muri Kenya, ntegure neza shampiyona y’isi ndetse n’andi marushanwa mpuzamahanga ategenyijwe mu minsi iri imbere”.
Biteganyijwe ko Niyonshuti Adrien agera mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 13/08/2012, saa kumi n’ebyiri na 45, naho abandi bakinnyi n’ababaherekeje bakazagera i Kigali bucyeye bwaho ku wa kabiri saa kumi n’ebyiri na 45.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|