U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 21 mu mikino ya ‘Commonwealth’

Ishyirahamwe ry’imikino Olympique mu Rwanda (RNOC) ryashyize ahagaragara amazina y’abakinnyi 21 bakina imikino itandukanye bazitabira imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games), izabera i Glasgow muri Ecosse kuva tariki 23/7/2014.

Muri iyo mikino u Rwanda rugiye kwitabira bwa kabiri nyuma y’iyo mu Buhinde yabaye muri 2010, u Rwanda ruzahagararirwa mu mikino itanu harimo gusiganwa ku maguru (Athletisme), gusiganwa ku magare (cycling), Iteramakofe (boxe), koga (swimming), ndetse n’imikino y’abafte ubumuga.

Adrien Niyonshuti, ni umwe mu bazigaragaza mu mukino w'amagare i Glasgow.
Adrien Niyonshuti, ni umwe mu bazigaragaza mu mukino w’amagare i Glasgow.

Ikipe y’abakinnyi basiganwa ku maguru izatozwa na Mutangana Léon, igizwe n’abakinnyi 11 aribo Disi Dieudonné wamamaye cyane mu mu gusiganwa ku maguru mu Rwanda, Mvuyekure Jean Pierre na Nyirabarame Epiphanie bazasiganwa muri kilometero 42 (marathon).

Hari kandi Sebahire Eric uzasiganwa muri metero 10.000 , Ndayikengurukiye Cyriaque Muhitira Félicien, Mukasakindi Claudette , Mukandanga Clementine, Ntawuyirushintege Pontien usiganwa muri metero 5.000 , Ntakiyimana Emmanuel na Bagina Thimoté basiganwa metero 800.

Disi Dieudonne, umwe mu bitezwego kuzigaragaza muri Marathon.
Disi Dieudonne, umwe mu bitezwego kuzigaragaza muri Marathon.

Ikipe y’umukino w’amagare izatozwa na Sempoma Felix, izaba igizwe n’abakinnyi batandatu Hadi Janvier , Gasore hategeka , Ndayisenga Valens , Niyonshuti Adrien , Nsengimana Jean Bosco na Uwizeyimana Bonaventure.

Mu mukino wa Boxe hari Bikorimana Jean Maurice ukina mu bafite ibiro hagati ya 69 -75 , na Nshingiro Olivier ukina mu bafite ibiro 60 bakazatozwa na Gashugi Kananura.

Theogene Hakizimana, azahatana mu guterura ibiremereye mu rwego rw'abafite ubumuga.
Theogene Hakizimana, azahatana mu guterura ibiremereye mu rwego rw’abafite ubumuga.

Muri iyo mikino izaba ikinwa ku nshuro yayo ya 20, u Rwanda ruzahagararirwa kandi na Rukundo Patrick ukina umukino wo koga, akazatozwa na Kwizera Isaie, naho Hakizimana Théogene akazakina mu baterura ibiremereye ariko bafite ubumuga.

Itsinda rya mbere ry’abo bakinnyi barahaguruka i Kigali tariki ya 9/7/2014 bagiye mu myitozo i Glasgow, mbere y’uko iryo rushanwa rizaba kuva tariki 23 z’uku kwezi kugeza tariki ya 3/8/3014 ritangira.

Mbere yo kwitabira imikino ya Glasgow, u Rwanda rwabanje kwakira inkoni y'umwamikazi w'Ubwongereza ibanza kuzenguruka ibihugu bigize umuryang wa Commonwealth.
Mbere yo kwitabira imikino ya Glasgow, u Rwanda rwabanje kwakira inkoni y’umwamikazi w’Ubwongereza ibanza kuzenguruka ibihugu bigize umuryang wa Commonwealth.

U Rwanda rwinjiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza muri 2009, nyuma y’umwaka umwe muri 2010 rutangira gukina imikino ihuza ibyo bihugu yabereye mu Buhinde ariko nta mudari n’umwe u Rwanda rwabashije kwegukana.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka