U Rwanda rurahabwa amahirwe yo kwakira isiganwa ry’amagare ku rwego rw’Isi

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi Amina Layana, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda, yemeje ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kwakira irushanwa ry’umukino w’amagare ku rwego rw’isi rizaba mu mwaka wa 2025.

Umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku isi Amina Layana yakiriwe n'abayobozi b'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda hamwe na Guverineri w'Amajyaruguru
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi Amina Layana yakiriwe n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda hamwe na Guverineri w’Amajyaruguru

Ubwo yasuraga ikigo cy’igihugu gitorezwamo abakinnyi b’umukino w’amagare (Africa Rising Cycling Center) giherereye mu Karere ka Musanze ku itariki 28 Gashyantare 2020, yishimiye ubushobozi yasanganye icyo kigo, avuga ko ari igipimo cyiza cyo kwiga ku busabe bw’u Rwanda bwo kwakira irushanwa ry’isi ryo gusiganwa ku rwego rw’amagare.

Yagize ati “Nkuko byateganyijwe ko irushanwa ry’umukino w’amagare ku rwego rwisi rizakinirwa muri Afurika, uyu munsi dufite ubusabe bw’ibihugu bibiri, u Rwanda na Maroc.

Naje rero kugira ngo mbonane n’abantu bose barebwa n’iki kibazo, ariko kandi iri siganwa rizenguruka u Rwanda ndetse n’iki kigo cyigisha umukino w’amagare guteza imbere impano z’Abanyarwanda ndetse na Afurika muri rusange, ibi byombi ni igipimo cyo kwifashisha mu kwiga kuri iyi candidature(ubusabe) ”.

Umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku isi Amina Layana na Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi Amina Layana na Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda

Uwo muyobozi woherejwe na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’isiganwa ry’amagare ku isi, yakomeje kugaragaza icyizere cy’uko u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kwakira iryo rushanwa nyuma yo kwishimira ibikorwa remezo yasanze mu Rwanda.

Agira ati “Ndizera ko mu mwaka wa 2025, abigira hano amagare bazaba bamaze kugera ku rugero rwiza. Nkigera ku kibuga cy’indege nashimishijwe no kwakirwa neza, urabona ko Abanyarwanda bashyira umutima ku cyo bakora, nashimishijwe kandi n’imihanda myiza nabonye mu gihugu”.

Murenzi Abdallah, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, avuga ko urugendo rw’Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi Amina Layana mu Rwanda, ari intambwe nziza itewe yo kuba u Rwanda rwakwakira iryo siganwa.

Umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku isi Amina Layana mu biro bya Guverineri Gatabazi JMV
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi Amina Layana mu biro bya Guverineri Gatabazi JMV

Yagize ati “Kuba rero yaza akagira icyo abona ku myiteguro y’aho tugeze n’uburyo Abanyarwanda bakunda igare, Abanyarwanda bafite ibikorwa byiza byatuma ayo masiganwa tuyakira, birongera amahirwe. Ni irindi jwi ryiyongera ku busabe bwacu mu kwakira iryo siganwa”.

Akomeza agira ati “Icyo twakwizeza Abanyarwanda n’abandi banyamahanga, ni uko kwakira iryo siganwa bitatunanira. Dufite ubwo bushobozi, dufite ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu, ibyaba bibura cyangwa se ibyaba biteganywa byose bishobora kuboneka, ku buryo ayo mahirwe natwe tuyahawe twayabyaza umusaruro”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, ubwo yari yakiriye uwo munyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi, yamwijeje ubushobozi buhagije bw’u Rwanda bwo kwakira iryo rushanwa ku rwego rw’isi, anerekwa umuco uranga u Rwanda aho yatemberejwe mu kigo ndangamuco cyitwa Iby’iwacu giherereye mu kinigi yishimira urugwiro yakiranywe.

Muri Nzeri 2020, nibwo hazatangazwa igihugu kizakira iryo siganwa.

Amina Layana yeretswe ibikoresho binyuranye byifashishwa mu marushanwa y'amagare
Amina Layana yeretswe ibikoresho binyuranye byifashishwa mu marushanwa y’amagare
Umunyamabanga mukuru w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku isi Amina Layana yatanze icyizere cy'uko u Rwanda rushobora kwakira umukino w'isiganwa ry'amagare ku rwego rw'isi
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi Amina Layana yatanze icyizere cy’uko u Rwanda rushobora kwakira umukino w’isiganwa ry’amagare ku rwego rw’isi
Yahawe impano zinyuranye
Yahawe impano zinyuranye
Yahawe ikimenyetso cy'urwibutso
Yahawe ikimenyetso cy’urwibutso
Amina Layana na we yatanze impano
Amina Layana na we yatanze impano
Amina Layana yishimiye ubushobozi yasanganye ikigo gihugura abakinnyi b'amagare
Amina Layana yishimiye ubushobozi yasanganye ikigo gihugura abakinnyi b’amagare
Yanditse mu gitabo cy'abashyitsi
Yanditse mu gitabo cy’abashyitsi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka