U Rwanda rubonye imidari ibiri muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Ku munsi wa mbere wa Shampiyona Nyafurika mu mukino w’amagare, ikipe y’igihugu y’u Rwanda imaze kwegukana imidari ibiri

Ni irushanwa riri kubera mu gihugu cya Ethiopia mu mujyi wa Baher Dar, aho muri icyi gitondo hakinwe ibyiciro bitandukanye, ariko barushanwa mu gusiganwa mu makipe harebwa ibihe ikipe yose yakoresheje (Team Time Trial).

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'ingimbi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’ingimbi

U Rwanda rwegukanye umwanya wa Gatatu mu cyiciro cy’ingimbi, inyuma ya Ethiopia ya mbere, ndetse na Eritrea yaje ku mwanya wa kabiri, ikipe y’u Rwanda y’ingimbi ikaba igizwe na Jean Eric Habimana, Barnabe Gahemba, Eric Muhoza na Renus Uhiriwe Byiza.

Ikipe y'u Rwanda y'ingimbi yegukanye umudari wa Bronze
Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi yegukanye umudari wa Bronze

Mu cyiciro cy’abakuru ndetse n’abatarengeje imyaka 23, u Rwanda ruje ku mwanya wa kabiri, aho igihugu cya Ertitrea cyaje ku mwanya wa mbere, naho Ethiopia iza ku mwanya wa gatatu, aha u Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Nsegimana Jean Bosco, Ndayisenga Valens, Uwizeye Jean Claude na Mugisha Moïse.

Mu bakuru naho u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri n'umudari wa Silver
Mu bakuru naho u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri n’umudari wa Silver
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka