Twizerane Mathieu yegukanye Central Challenge

Twizerane Mathieu ukinira ikipe ya Huye Cycling for All niwe wegukanye isiganwa rya Central Challenge mu irushanwa rya Rwanda Cycling Cup rigizwe n’uruhererekane rw’amasiganwa 11 aba buri mwaka.

Twizerane Mathieu wa mbere yari afite akanyamuneza kuko avuga ko ari ubwa mbere atsinze isiganwa rikomeye.
Twizerane Mathieu wa mbere yari afite akanyamuneza kuko avuga ko ari ubwa mbere atsinze isiganwa rikomeye.

Abasiganwaga mu bakuru (Men Elite) n’abatarengeje imyaka 23 bahagurukiye i Nemba ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi ku isaha ya saa tatu n’igice.

Bagombaga gusoreza i Muhanga bakoze intera y’Ibirometero (115 km).Ingimbi n’Abakobwa bo bahagurukiye i Nyamata berekeza i Muhanga ku ntera y’I birometero 81.

Kuva i Nemba kugeza binjiye mu mujyi wa Kigali abenshi mu bakinnyi bagenderaga hamwe kubera ko yari inzira y’umuhanda urambitse, ubwo bari bageze Bishenyi Valens Ndayisenga wari mu bahabwaga amahirwe yaje guhura n’ikibazo cyo gutobokesha igare bituma asigara.

Ingabire Beatha nawe watsinze mu bakobwa ahabwa igihembo cy'ibihumbi 50Frw.
Ingabire Beatha nawe watsinze mu bakobwa ahabwa igihembo cy’ibihumbi 50Frw.

Abakinnyi bari mu isiganwa batangiye kwivangura bageze Bishenyi. igikundi cy’imbere cyakunze kuzamo Twizerane Mathieu wa CCA y’i Huye , Uwizeye Jean Claude wa Les Amis Sportif , Rene ukiniwabo wa Les Amis Sportif na Patrick Byukusenge na Gasore Hategeka ba Benediction y’i Rubavu.

Twizerane wari wayoboye igihe kirekire kuva i Rugobagoba kugera binjiye i Muhanga ahitwa mu cya kabiri yaje gusoza isiganwa ntawe umuciyeho. Yahakoresheje amasaha atatu n’iminota mirongo ine n’Irindwi (3h00’47min).

Manizabayo Eric watsinze mu ngimbi ashyikirizwa igihembo cy'ibihumbi 50Frw.
Manizabayo Eric watsinze mu ngimbi ashyikirizwa igihembo cy’ibihumbi 50Frw.

Yakurikiwe na Gasore Hetegeka wakoresheje amasaha atatu ,umunota umwe n’Amasegonda mirongo itanu n’Umunani. Ukiniwabo Rene Jean Paul aba uwa gatatu akoresheje ibihe bingana n’Ibyo Gasore yakoresheje.

Gusa Ukiniwabo muri rusange niwe wegukanye umwanya w ambere mu batarengeje imyaka 23.

Twizerimana Mathieu ukomoka mu Ruhango wari utsinze isiganwa rikomeye bwambere mu buzima bwe yavuze ko yashimishijwe no gutsindira hafi y’Agace akomokamo kandi ko ikipe ya CCA y’I Huye ari gihe cyo gutangira guhangana na Benediction na les Amis Sportif ubu ziyoboye umukino w’Amagare mu Rwanda.

Ukiniwabo Rene jean Paul wa mbere mu batarengeje imyaka 23 ahembwa ibihumbi 60Frw.
Ukiniwabo Rene jean Paul wa mbere mu batarengeje imyaka 23 ahembwa ibihumbi 60Frw.

Mu ngimbi hatsinze Eric Manizabayo wa Benediction wakoresheje wakoresheje amasaha abiri n’iminota 18 n’amasegonda 33. Uwakabiri yabaye Nkurunziza Yves nawe wa Benediction naho mu bakobwa uwa mbere we yabaye Ingabire Beatha.

Ni isiganwa ryarimo abakinnyi b’ibihangange mu Rwanda. Uretse abakinnyi bagiye muri Tour de la reconciliation muri Cote d’ivoire na Nsengimana jean Bosco utakinnye.

Abandi bakinnyi bakomeye mu gihugu nka Ndayisenga Valens ukinira Tirol cycling team yo muri Autriche ,Gasore Hategeka , Uwizeyimana Bonaventure , Hakuzimamana Camera ,Uwizeye Jean claude barimuri iri siganwa ryari ryanitabiriwe n’ikipe yari yaturutse mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ariyo Goma Cycling Club.

Uko abakinnyi bagiye begukana Rwanda cycling cup kuva ku munsi wayo wambere.

1.Memorial Byemayire Lambert (Kigali-Huye): Nsengimana Jean Bosco
2.Farmer’s Circuit (Kigali-Nyagatare): Uwizeye Jean Claude
3.Race to Remember (Ruhango – Karongi): Uwizeyimana Bonaventure
5.Ngoma-Kigali: Gasore Hageteka (Shampiyona)
6.Race for Culture (Gatuna– Nyanza): Ndayisenga Valens
7.Central Race( Nemba –Muhanga): Twizerane Mathieu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko amafaranga Cogebanque ibaha ari make se. Birakabije

Jack yanditse ku itariki ya: 11-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka