Kuri iki Cyumweru mu mujyi wa Kigali habereye isiganwa ry’amagare ryahuje amakipe yo mu Rwanda, rikaba ryari rigamije kuzirikana Intwari z’u Rwanda, isiganwa ryabaga ku nshuro ya gatatu.
Isiganwa ryitabiriwe n’ibyiciro bitanu; ingimbi n’abangavu, abagore, abahungu (U23) n’abagabo.
Abasiganwa bakinnye bazenguruka aho buri nshuro yari igizwe na Km 11,6, bakoresha bahagurukira BK Arena - Cogebanque - akarere ka Gasabo office - Tele 10 - RDB - SP Gishushu - MTN - Auto Express - Kibagabaga Hospital - Orex Station - Engen Station - Igicumbi cy’Intwari bakongera bakagaruka BK Arena.
Abangavu bazengurutse uduce dutandatu aho kamwe kareshyaga na Km 69,6, Ingimbi n’abagore bazenguka inshuro umunani zingana na Km 92,8 naho abatarengeje imyaka 23 n’abagabo bazenguruka inshuro 10 zingana na Km 116.
- Tuyizere Etienne wabaye uwa mbere mu bagabo
Mu bagabo, uwa mbere yabaye Tuyizere Etienne nyuma yo gutsinda Habimana Jean Eric na Masengesho Vainqueur bari bahanganye mu gace ka nyuma.
- Nirere Xaverine (mushiki wa Valens Ndayisenga) yegukanye isiganwa
Mu bagore, Nirere Xaverine yaje ku mwanya wa mbere nyuma yo kumara akanya kanini ayoboye isiganwa wenyine.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|