Tour du Rwanda yagarutse: Ibihe byiza bitazibagirana (Amafoto)

Isiganwa ku magare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) rimaze kwigarurira imitima ya benshi, baba abatuye mu mijyi no mu cyaro, dore ko ari isiganwa ribasanga aho batuye.

Imwe mu mafoto meza y'iri rushanwa yafatiwe mu muhanda Kigali - Musanze
Imwe mu mafoto meza y’iri rushanwa yafatiwe mu muhanda Kigali - Musanze

Ni isiganwa rihuruza abanyamahanga bakabasha kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda biboneka hirya no hino mu gihugu.

Iri siganwa mpuzamahanga ryatangiye muri 2009 rigiye kuba ku nshuro ya 12 rikaba ndetse ryarazamuwe mu ntera rishyirwa ku rwego rwa 2,1 riba rimwe mu masiganwa akomeye ku mugabane wa Afurika. Kurizamura mu ntera kandi bijyana no kuzamura ibihembo ku baryitabira.

Mu gihe iri siganwa riba usanga abantu ari benshi ku mihanda bashaka kwirebera uko abasiganwa barushanwa kunyonga igare.

Biteganyijwe ko kuri iyi nshuro yaryo ya 12 rizaba guhera tariki 23 Gashyantare 2020 kugeza tariki 01 Werurwe 2020, bivuze ko rizamara icyumweru kimwe, abaryitabiriye bazenguruka hirya no hino mu gihugu.

I Rubavu ku murongo usoza isiganwa
I Rubavu ku murongo usoza isiganwa

Imibare igaragaza ko buri gace kagize inzira abasiganwa banyuramo gahuruza ababarorwa muri miliyoni eshatu. Ni umubare munini ugereranyije n’ibihumbi 25 biteranira muri Sitade Amahoro iyo habereyemo umukino ukomeye, urugero wahuje nk’amakipe yo mu mupira w’amaguru mu Rwanda akunze guhangana ya APR na Rayon Sports.

Iri siganwa rizaba mu mpera z’uku kwezi kwa kabiri biteganyijwe ko rizazenguruka mu bice umunani mu gihe cy’iminsi umunani, abasiganwa bakazazenguruka ku ntera ingana n’ibirometero 882,9.

Abanyakigali by’umwihariko ni bamwe mu bazaryoherwa cyane n’iri siganwa, dore ko uduce twaryo tune tureshya n’ibirometero 324.9 abazadusiganwa bazajya bahagurukira i Kigali.

Abasiganwa mu muhanda wa Nyabugogo berekeza i Musanze
Abasiganwa mu muhanda wa Nyabugogo berekeza i Musanze

Utwo ni:

Agace ka mbere: Kigali – Kigali (114.4km),

Agace ka kabiri: Kigali – Huye (120.5km),

Agace ka karindwi : Nyamirambo – Mur de Kigali hazwi nko Kwa Mutwe (4.5km),

Agace ka munani kongewemo katari gasanzwemo: Kigali (Expo Ground) – Kigali (Rebero) (89.3km).

Aka gace gashya kazafasha abari muri iryo siganwa n’abandi bazaryitabira kwirebera umujyi wa Kigali wose uko wakabaye.

Icyakora ni agace kazamuka cyane, dore ko karimo umusozi wa Rebero, aka gace kakazagaragaramo abahanga mu kuzamuka ku igare.

Rubavu
Rubavu

Uzi kuzamuka cyane ni we uhabwa amahirwe yo kuzatsinda aka gace ka nyuma gasimbuye ako kwa Mutwe abasiganwa bajyaga bazamuka ari aka nyuma.

Muri Kigali hari uduce dukunze guteraniramo abafana benshi baba bashaka kwirebera isiganwa ry’amagare. Aba na bo nta kabuza kuri iyi nshuro bazaryoherwa. Abo ni nk’abazaba bari kuri Stade Amahoro i Remera hafi y’inyubako ya Kigali Arena, kuri Kigali Convention Centre, no mu gace ka Nyabugogo gafatwa nk’amarembo magari yinjira muri Kigali.

Mu muhanda uva i Huye werekeza i Rusizi, abazitabira isiganwa ry’amagare bazaryoherwa no kwirebera amagare mu misozi ya Nyamagabe, mu ishyamba rya Nyungwe no mu bice bya Nyamasheke bibereye ijisho kubera icyayi cy’u Rwanda gihinze ku misozi yaho, mbere y’uko bagera i Kamembe hafi y’u mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rubavu - Musanze
Rubavu - Musanze

Abazasiganwa kandi kuri iyi nshuro bazerekana koko niba bashoboye, hamwe mu hazapimirwa ubushobozi bwabo hakaba ari mu gace kava i Rusizi kerekeza i Rubavu ahari intera y’ibirometero 206,5. Ni intera na yo iryoheye ijisho ku mihanda yo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ahazwi nka Kivu Belt.

Muri ibi bice haboneka ikawa nziza nk’iya Kinunu, n’imirima myiza y’icyayi muri ibyo bice by’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Ni ibice bibonekamo ibiribwa n’ibinyobwa bitandukanye nk’isambaza, amata, icyayi, inanasi, ibirayi, amagi, n’ibindi bitandukanye byanyura abahagenda.

Rubavu
Rubavu

Ni urugendo rwerekeza mu bice by’Uburengerazuba bw’Amajyaruguru mu bice bya Nyabihu bisatira Ibirunga iwabo w’ingagi.
Muri ibyo bice bya za Mukamira muri Nyabihu kandi ni iwabo wa Samuel Mugisha wamamaye mu magare akaba ari na we wegukanye iryo siganwa rizenguruka u Rwanda muri 2018.

Aha ni hamwe mu haba abafana benshi b’amagare, dore ko hari benshi bahaturuka bazwi mu kunyonga igare.

Kigali
Kigali

Ahandi hitezwe uburyohe bw’igare ni ku muhanda Musanze – Muhanga, ahaba abafana b’amagare batari bake, nk’uko bigaragarira amaso y’abanyura muri uwo muhanda mu gihe cy’isiganwa.

Dore uko gahunda y’isiganwa rya Tour du Rwanda 2020 iteye:

Stage 1 Kigali Arena - Rwamagana - Kigali Kimironko 114,4 Km

10h30-13h15

Stage 2 Kigali - Huye, 120.5 Km

10h00-13h15’

Stage 3 Huye - Rusizi, 142Km

9h30-13h25’

Stage 4 Rusizi - Rubavu, 206,3 Km

8h00-13h45’

Stage 5 Rubavu - Musanze, 84,7 Km

11h00-13h15’

Stage 6, Musanze - Muhanga, 127,3 Km

9h00-12h30’

Stage 7 Kigali Nyamirambo, 4.5 Km

1er coureur: 14h00

Dernier coureur: 15h20

Stage 8 Kigali Gikondo - Kigali Rebero, 89,3 Km

10h30-12h55’

Kanda HANO kugira ngo umenye byinshi ku miterere y’uduce tuzaba tugize Tour du Rwanda 2020.

Ku muhanda Rubavu - Musanze
Ku muhanda Rubavu - Musanze
Muri 2018 Samuel Mugisha yageze i Huye ari uwa mbere
Muri 2018 Samuel Mugisha yageze i Huye ari uwa mbere
Rubavu
Rubavu
Rwamagana - Kayonza
Rwamagana - Kayonza
Ku kiraro cyo ku Kinamba mu mujyi wa Kigali werekeza i Nyabugogo
Ku kiraro cyo ku Kinamba mu mujyi wa Kigali werekeza i Nyabugogo
Nyabugogo hafi yo kwa Mutangana
Nyabugogo hafi yo kwa Mutangana
Kigali - Rwamagana
Kigali - Rwamagana
Kwa Mutwe
Kwa Mutwe
Nyabihu
Nyabihu
I Rwamagana mu Kabuga ka Musha. Itungo ririnda urugo na ryo ryari ryaje kwihera ijisho
I Rwamagana mu Kabuga ka Musha. Itungo ririnda urugo na ryo ryari ryaje kwihera ijisho
Muhanga
Muhanga
Rwamagana
Rwamagana
Muri Nyabugogo abantu baba ari benshi bamwe bakurira ku modoka ngo babashe kwirebera amagare
Muri Nyabugogo abantu baba ari benshi bamwe bakurira ku modoka ngo babashe kwirebera amagare

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka