Tour du Rwanda uretse kubashimisha ngo iranabinjiriza

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko uretse kuba bakunda kwihera ijisho irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda) ngo rinabasigira agatubutse.

Tariki ya 26 Gashyantare 2020 abatuye mu Mujyi wa Gisenyi no ku nkengero z’umuhanda winjira mu Mujyi wa Gisenyi bari benshi ku muhanda bategereje kureba irushanwa ry’amagare rizwi nka Tour du Rwanda.

Ni irushanwa ririmo abakinnyi baturuka mu Karere ka Rubavu, abaturage bo mu Karere ka Rubavu bakaba barashakaga kubereka ko babashyigikiye.

Umusaza witwa Nyamirambi uvuga ko afite imyaka ijana, kuva saa yine z’amanywa yari yicaye ku muhanda amagare anyuramo, avuga ko ategereje kwirebera abasore b’Abanyarwanda banyonga igare, akavuga ko ari amajyambere we yamusize.

Yagize ati "Ku gihe cyacu ibi ntibyabagaho, nubwo ndi umusaza, biranshimisha kubibona binyura mu maso."

Nyamirambi n’akabando ke, yananirwaga akajya mu rugo kunywa amazi akagaruka, ubundi akabaza abakiri bato kumubwira igihe gisigaye ngo basesekare mu mujyi wa Gisenyi.

Aho yari ahagaze si we wenyine kuko hari abandi baje gushyigikira abari mu irushanwa ry’amagare cyane cyane Abanyarwanda.

Nyamirambi ati "Rubavu ni umujyi w’amagare, twakundaga umupira ariko warabishye ntugikunzwe, ariko mu magare nta ruswa, mbese binyura mu kuri tukishima, amagare ntatubabariza imitima."

Umusore ukiri muto witwa Kageruka, aho yari ategereje amagare ku bitaro bya Gisenyi ngo arebe uko amagare yinjira mu mujyi yatangarije Kigali Today ko yahagaritse akazi kugira ngo abanze arebe uko amagare atambuka.

Agira ati ; "Ntabwo njya nsiba kureba irushanwa ry’igare ryaje mu Karere ka Rubavu, n’iyo mfite akazi nsaba uruhushya ariko nkayareba."

Kageruka avuga ko amagare iyo yaje mu Karere ka Rubavu bibasigira inyungu kuko uretse ibyishimo, ngo n’ubucuruzi buriyongera.

Ati "Nk’ubu urabona ko hari abantu benshi biyongereye mu mujyi, kandi uko baza ni ko bakenera serivisi zitandukanye zirimo kurya, kunywa no kuruhuka, abafite utubari barinjiza, abatwara abagenzi na bo barinjiza, ibi ni ibintu byiza ku batuye Umujyi wa Gisenyi."

Abandi baganiriye na Kigali Today bavuga ko Akarere ka Rubavu gafite ubunararibonye mu gukunda amagare kuko habarizwa ikipe ikina irushanwa ry’amagare yitwa Benediction, abaturage bakavuga bagomba kuza kuyishyigikira.

Bamwe mu bafite amahoteli mu Mujyi wa Gisenyi bavuga ko irushanwa ry’amagare risiga ribinjirije kuko abari mu irushanwa n’abariherekeza babarirwa mu magana bakenera aho kuruhukira, ibyo kurya no kunywa.

Kwakira irushanwa ry’amagare mu Mujyi wa Gisenyi bijyana no kwamamaza serivisi zitandukanye, abantu benshi bakaza kureba amagare no kureba serivisi zigezweho.

Mu irushanwa ry’amagare rya 2020 mu Mujyi wa Gisenyi habaye n’ibikorwa byo gupima ku buntu indwara y’umwijima no gutanga udukingirizo, aho kuva iyo serivisi yatangira mu gitondo, saa sita yari imaze gupima indwara y’umwijima abantu 200, benshi bakavuga ko ari amahirwe batari kubona iyo bataza kureba irushanwa ry’amagare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka