Tour du Rwanda: Team Type 1 yegukanye icyiciro cya mbere

Ikipe yitwa Team Type 1 y’inyamerika yegukanye umwanya wa mbere mu gace kambere k’isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryatangiye ejo ku cyumweru kuri stade Amahoro i Remera. Ejo abanyonzi basiganywe ahantu hareshya na kilometero enye. Bahagurukaga kuri Stade Amahoro bakerezeka Kimironko bakanyura kuri KIE bakagaruka kuri Stade Amahoro.

Muri aka gace kagufi abanyonzi basiganwaga buri wese yirwanaho ku giti cye ibyo bita ‘course contre la montre’. Reijnen Kiel ni we wabaye uwa mbere akoresheje iminota 04 n’amasegonda 22 n’iby’ijana 84, akurikirwa na bagenzi be babiri Rosskopf Joseph na Magner Tyler.

Umunyarwanda wihuse kurusha abandi ni Adrien Niyonshuti wakoresheje iminota 04 n’amasegonda 36 akaba yaraje ku mwanya wa kane. Mu isiganwa ry’uyu mwaka Niyonshuti yahisemo gukinira ikipe ye MTN QHUBEKA yo muri Afurika y’Epfo.

Abandi banyarwanda bihuse kurusha abandi harimo Habiyambere Nicodem waje ku mwanya wa 9 na Uwamungu Innocent waje ku mwanya wa 10.

Nyuma yo guteranya amanota abakinnyi ba buri kipe bagize, ikipe ya Type 1 ni yo yafashe umwanya wa mbere aho ikurikiwe na MTN QHUBEKA.
Ikipe y’u Rwanda Karisimbi iri ku mwanya wa 5 igakurikirwa n’Akagera nayo y’u Rwanda iri ku mwanya wa 6.

‘Tour du Rwanda’ yatangiye kuri uyu wa mbere abakinnyi berekeza Rwamagana bakagera Kayonza bakagaruka i Kigali ku gicamunsi.

Abakinnyi bagize amakipe abiri y’u Rwanda yitabiriye iri siganwa

Rwanda Karisimbi: Byukusenge Nathan, Habiyambere Nicodem, Hategeka Gasore, Rudahunga Emmanuel, Hadi Janvier na Ruhumuriza Abraham
Rwanda Akagera: Nkurunziza David, Ruvogera Obed, Uwimana Jean de Dieu, Bintunimana Emile, Uwamungu Innocent na Biziyaremye Joseph

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka