Tour du Rwanda: Merhawi Kudus wa ASTANA yegukanye agace Kigali-Huye (AMAFOTO)

Umunya-Eritrea Merhawi Kudus ukinira ikipe yabigize umwuga ya ASTANA yegukanye agace ka kabiri kavaga Kigali kajya Huye.

Areruya Joseph mu mwambaro wa Visit Rwanda, mbere yo guhaguruka yabanje kunywa icyayi cy'u Rwanda
Areruya Joseph mu mwambaro wa Visit Rwanda, mbere yo guhaguruka yabanje kunywa icyayi cy’u Rwanda

Mu minota ya nyuma y’isiganwa umunya-Eritrea Merhawi Kudus aciye abandi mu rihumye atanga abandi kwambuka umurongo usoza isiganwa.

Ni isiganwa ryatangiye ku i Saa ine n’igice mu mujyi wa Kigali rwagati, rihagurukira imbere y’inyubako ya MINECOFIN, ahahagurutse abakinnyi 78.

Abakinnyi bane bari bayoboye isiganwa kuva Kamonyi
Abakinnyi bane bari bayoboye isiganwa kuva Kamonyi

Bakirenga Ruyenzi berekeza Kamonyi, ni bwo abakinnyi ba mbere batangiye gushaka gucika bagenzi babo ngo bayobore isiganwa, mu bagerageje kuyobora harimo abanyarwanda nka Munyaneza Didier ndetse na Nsengimana Jean Bosco, ndetse n’abandi barimo Pablo Torres Muiño.

Bamaze kugera Kamonyi, isiganwa ryaje gusigara riyobowe n’abakinnyi bane, ari bo Perrig Quéméneur ukinira Direct Energie n’umunya-Espagne Pablo Torres Muiño ukinira Interpro Cycling Academy na Timothy Rugg ukinira BAI - Sicasal - Petro de Luanda yo muri Angola bageze mu murenge wa Kigoma bakiri imbere.

Aba bakomeje kuyobora isiganwa kuva Kamonyi, barenga Muhanga bayoboye, baca Ruhango na Nyanza bakiyoboye, gusa bagiye gusatirai Save igkundi cyaje kubasshyikira, maze ubwo bari batangiye kuzamuka berekeza mu mujyi wa Huye, Merhawi Kudus ukinira ikipe yabigize umwuga yo muri Kazakhstan izwi nka ASTANA Pro Team, afate umwanzuro asiga abandi, asoza isiganwa ari uwa mbere yasize abandi amasegonda abiri.

Uko Merhawi Kudus yegukanye agace k’uyu munsi

Nyuma ahembwa nk’umukinnyi wegukanye agace k’uyu munsi

Perrig Quemeneur wa Direct Energie ni umwe mu bayoboye isiganwa igihe kirekire, yahembwe na Rwanda Tea nk’uwitwaye neza mu guhatana

Andi mafoto yaranze isiganwa

Uku niko abakinnyi bakurikiranye


Ukoabakinnyi bakurikiranye n’ibihe bakoresheje mu gace Kigali-Huye

1. Merhawi Kudus (Astana Pro Team): 03h02’17’’
2. Przemys?aw Kasperkiewicz (Delko Marseille Provence): 03h02’19’’
3.Biniam Ghirmay Hailu (Érythrée): 03h02’19’’
4. Areruya Joseph (Delko Marseille Provence): 03h02’19’’
5. Rodrigo Contreras Pinzón (Astana Pro Team) 03h02’19’’
6.Hernán Ricardo Aguirre Calpa (Interpro Cycling Academy) 03h02’19’’
7. Simon Guglielmi (u Bufaransa) 03h02’19’’
8. Mulu Hailemichael (Dimension Data) 03h02’19’’
9. Mugisha Samuel (Dimension Data) 03h02’19’’
10. Yuriy Natarov (Astana Pro Team) 03h02’19’’

Amafoto: MUZOGEYE Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

i huye twarishimye kdi ndizera ari mugihugu hose vivez tour du rwanda.sammy uri umunyamwuga kabsa

charles yanditse ku itariki ya: 27-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka