Tour du Rwanda izitabirwa n’amakipe 12

Isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ry’uyu mwaka rizaba kuva ku cyumweru tariki 18/11/2012 kugeza tariki 25/11/2012, rizitabirwa n’amakipe 12 aturuka mu bihugu 10 byo hirya no hino ku isi.

Muri iri siganwa rizaba rigabanyijemo uduke (etapes) umunani twose hamwe tureshya na kilometero 876, u Rwanda ruzaba ruhagarariwemo n’amakipe abiri nk’uko bimaze kumenyerwa ariyo Kalisimbi n’Akagera, aho amakipe yombi azaba agizwe n’abakinnyi 12.

Ikipe ya Kalisimbi, bigaragara ko ariyo izaba igizwe n’abakinnyi bakomeye kandi bafite inararibonye mu mukino w’amagare, igizwe na Kapiteni w’u Rwanda Adrien Niyonshuti, Abraham Ruhumuriza, Nathan Byukusenge, Joseph Biziyaremye, Hadi Janvier na Emmanuel Rudahunga.

Ikipe y’Akagera izaba igizwe na Gasore Hategeka, Habiyambere Nicodem, Rukundo Hassan, Mbarushimna Jacques, Nsengiyumva Jean Bosco na Uwizeyimana Bonaventure.

Andi makipe azaturuka hanze y’u Rwanda ni Team Type 1- Sanofi yo muri Reta zunze ubumwe za Amerika, Team Quebecor Garneau yo muri Canada, Team Reine Blanche yo mu Bufaransa, UCI Continental Center, ikipe y’igihugu ya Ethiopia, ikipe ya Gabon, ikipe ya Algeria, Kenya, Eritrea na Afurika y’Epfo.

Iri siganwa rizatwara akayabo ka miliyoni 360 z’amafaranga y’u Rwanda, rigaragaramo impinduka ugereranyije n’iryabaye mu mwaka yatambutse, kuko hari tumwe mu turere tutazagerwamo n’iryo siganwa nk’uko byari bimenyerewe nka Gicumbi, ndetse n’imihanda imwe n’imwe abasiganwa bari basanzwe banyuramo ikaba yarahindutse.

Abitabiriye Tour du Rwanda umwaka ushize.
Abitabiriye Tour du Rwanda umwaka ushize.

Ikindi kandi, mu gihe byari bimenyerewe ko abasiganwa bajya mu turere runaka basiganwa bakanagaruka basiganwa, nko mu karere ka Nyagatare abasiganwa bazajyayo basiganwa, ariko bazagaruka bari mu modoka.

Mbere y’uko isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ritangira neza, ku cyumweru abasiganwa bazabanza gusiganwa intera ya kilometero 3.8, buri wese asiganwa ku giti cye, bakazava kuri stade Amahoro bakanyura FERWAFA-Kimironko-KIE bakagaruka kuri Stade Amahoro.

Isiganwa nyirizina ryo kwerekeza mu ntara rizatangira kuwa mbere tariki 19/11/2012, aho abazasiganwa bazajya mu duce dutandukanye tw’u Rwanda ku buryo bukurikira:

1.Ku wa mbere tariki ya 19/11/2012 saa mbiri bazava i Kigali bajye i Nyagatare

2.Ku wa kabiri tariki ya 20/11/2012 saa tatu na 15 bazava i Kigali bajye i Muhanga

3.Ku wa kabiri tariki ya 20/11/2012 saa munani n’igice bazava i Muhanga bajye i Huye

4.Ku wa gatatu tariki ya 21/11/2012 saa mbiri bazava i Huye bajya i Karongi

5. Ku wa kane tariki ya 22/11/2012 saa tatu bazava i Muhanga berekeza i Musanze

6.Ku wa gatanu tariki ya 23/11/2012 saa yine bazava i Musanze bajya i Rubavu

7.Ku wa gatandatu tariki ya 24/11/2012 saa mbiri bave i Rubavu basubire i Kigali

8.Ku cyumweru tariki ya 25/11/2012 saa tatu bazava i Kigali bajye i Rwamagana bagaruka i Kigali ahazasorezwa irushanwa.

Kuva ryashyirwa ku rutonde rw’amasiganwa mpuzamahanga azwi n’Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare ku isi, Iyi ni inshuro ya kane iri siganwa rikorwa.

Isiganwa riheruka muri 2011 ryegukanywe n’umunyamerika Reijen Kiel ukinira ikipe ya Type1 SANOFI, naho ku rwego rw’amakipe, ikipe y’u Rwanda ya Kalisimbi ni yo yagukanye umwanya wa mbere.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka