Tour du Rwanda igiye kongera gususurutsa Abanyarwanda

Rimwe mu masiganwa y’amagare akomeye ku mugabane wa Afurika ari ryo Tour du Rwanda, riratangira i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021, rikaba rigiye kuba mu gihe icyorezo cya Covid-19 kicyugarije u Rwanda n’isi muri rusange.

Tour du Rwanda igiye gususurutsa Abanyarwanda
Tour du Rwanda igiye gususurutsa Abanyarwanda

Bimwe mu byo wamenya kuri iryo rushanwa ni uko ubusanzwe ryajyaga riba muri Gashyantare, ariko uyu mwaka si ko byagenze kubera icyorezo cya Covid-19, rikaba ritangira none ku itariki 02 rikazageza ku ya 09 Gicurasi 2021.

Ikindi ni uko hari amakipe atatu yaje gusiganwa muri Tour du Rwanda ariko ari no ku rutonde rw’azasiganwa muri Tour de France.

Muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka kandi hajemo abatwara amagare bashya 47, muri bo harimo umunya Romania n’uwo muri Singapore, ari na bo ba mbere bomuri ibyo bihugu baje muri iri rushanwa, abo ni Serghei Tvetcov na Choon Huat Goh.

U Rwanda rufite abakinnyi 15 muri iryo siganwa rya Tour du Rwanda 2020 kuko rufitemo amakipe atatu, muri abo 15 harimi uwitwa Jean Bosco Nsengimana w’ikipe ya Benediction Ignite, akaba ari we umaze kwitabira inshuri nyinshi iryo rushanwa (inshuro 10).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka