Tour du Rwanda : Eyob Metkel wa Eritrea Yegukanye agace ka Muhanga- Musanze

Umukinnyi wa Eritrea witwa Eyob Metkel ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika yepfo niwe utanze abandi mu Mujyi wa Musanze, yegukana agace ka gatanu ka Tour du Rwanda katurukaga mu Mujyi wa Muhanga kagana Mu Mujyi wa Musanze.

Eyob Metkel amaze kwegukana agace Muhanga-Musanze
Eyob Metkel amaze kwegukana agace Muhanga-Musanze

Eyob Metkel akurikiwe n’umunyarwanda witwa Byukusenge Patrick Ukinira ikipe ya Benediction, ndetse n’umunya Ethiopie HAYLAY Kbrom ukinira ikipe y’igihugu cye.

Abakinnyi ubwo bari bahagurutse mu karere ka Muhanga
Abakinnyi ubwo bari bahagurutse mu karere ka Muhanga

Agace k’iri rushanwa kareshyaga n’ibirometero bisaga 125. Ku munsi w’ejo irushannwa rizakomereza ku gace karyo ka Gatandatu aho abakinnyi bazahaguruka mu Mujyi wa Musanze bagana mu Mujyi wa Kigali.

Aha naho ni mu muhanda werekeza i Musanze, abakinnyi bahatanaga ariko banareba urw'imisozi igihumbi
Aha naho ni mu muhanda werekeza i Musanze, abakinnyi bahatanaga ariko banareba urw’imisozi igihumbi
Bakata amakorosi yo mu muhanda wa Muhanga-Musanze
Bakata amakorosi yo mu muhanda wa Muhanga-Musanze
Aha naho bahanyuze ..
Aha naho bahanyuze ..
Umwe mu misozi iteye amabengeza banyuzeho ....
Umwe mu misozi iteye amabengeza banyuzeho ....

Kugeza ubu Ndayisenga Valens Umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, niwe ukomeje kuza ku mwanya wa mbere muri rusange, kuko ntawe urabasha kujya munsi y’Ibihe amaze gukoresha mu duce dutanu tw’iri rushanwa.

Isiganwa Muhanga-Musanze ......

Ryari isiganwa risanzwe rimenyerewe ko abanyarwanda begukana aka gace, ndetse rikanaha amahirwe menshi ushobora kwegukana Tour du Rwanda, dore ko mu mwaka ushize wa 2015, Nsengimana Jean Bosco yegukanye agace kasorejwe I Musanzwe baturutse I Kigali maze aza no gutwara Tour du Rwanda, ndetse na Valens Ndayisenga wegukanye agace kavaga Rwamagana kerekeza I Musanze mu mwaka wa 2014, birangire na we yegukanye Tour du Rwanda.

Eyob Metkel ukomoka muri Eritereya agakinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, ni we waje kwegukana iri siganwa nyuma yo gutanga ku murongo abandi bakinnyi batatu bahageranye ari bo Byukusenge Patrick, Hai;ay Kibrom wa Ethiopia na Gasore Hategeka, aho bose uko ari bane bakoresheje amasaha 3, iminota 15 n’amasegonda 57.

Ageze mu Mujyi wa Musanze yanikiye bagenzi be
Ageze mu Mujyi wa Musanze yanikiye bagenzi be

Uko bakurikiranye kuri uyu munsi

1 EYOB Metkel Dimension Data 3:15:57
2 BYUKUSENGE Patrick Club Benediction de Rubavu
3 HAYLAY Kibrom (Ethiopia)
4 HATEGEKA Gasore (Team Rwanda)
5 UWIZEYIMANA Bonaventure Dimension Data for Qhubeka 0:46
6 OKUBAMARIAM Tesfom (Eritrea)
7 BENEKE Calvin (South Africa)
8 GOLDSTEIN Omer (Cycling Academy Team)
9 GEBREIGZABHIER Amanuel Dimension Data for Qhubeka
10 BURU TemesgenEthiopia ,,
11 BUSSARD Dimitri Suisse Meubles Descartes ,,
12 GEBRESILASSIE Estifanos Kebede Ethiopia ,,
13 AFEWERKIElyasEritrea ,,
14 RUGG Timothy Lowestrates.ca ,,
15 NSENGIMANA Jean Bosco Stradalli - Bike Aid ,,
16 KANGANGI Suleiman (Kenyan Riders Downunder)
17 ARERUYA Joseph Club Les Amis Sportifs de Rwamagana ,,
18 NDAYISENGA Valens (Dimension Data for Qhubeka )
19 BIRUGoton Mebrahtu (Ethiopia)
20 RUHUMURIZA Abraham (Rwanda )

Urutonde rusange: Igihe bamaze gukoresha (Igihe barushwa n’uwa mbere)

1 NDAYISENGA Valens (Dimension data for Qhubeka) 16:11:19
2 EYOB Metkel (Dimension Data for Qhubeka) 0:42
3 ARERUYA Joseph (Club Les Amis Sportifs De Rwamagana) 1:16
4 OKUBAMARIAM Tesfom (Eritrea) 1:23
5 NSENGIMANA Jean Bosco Stradalli - Bike Aid 1:26
6 BYUKUSENGEPatrickClub Benediction de Rubavu 2:40
7 HAYLAYKbromEthiopia 3:03
8 GEBREIGZABHIER Amanuel (Dimension Data for Qhubeka) 3:25
9 KANGANGI Suleiman Kenyan Riders Downunder 3:26
10 BURU TemesgenEthiopia 3:37
11 BUSSARD Dimitri Suisse Meubles Descartes 3:47
12 RUHUMURIZA Abraham (Rwanda 4:07
13 AFEWERKI Elyas (Eritrea) 4:47
14 RUGG Timothy (Lowestrates.ca) 5:00
15 BENEKE Calvin (South Africa) 5:58
16 WACHENDORF Brett (Lowestrates.ca) 6:22
17 GREENE Edward (Lowestrates.ca) 6:32
18 UWIZEYE Jean Claude Club Les Amis Sportifs de Rwamagana 7:48
19 BYUKUSENGE Nathan (Rwanda) 8:58
20 GEBRESILASSIE Estifanos Kebede (Ethiopia) 10:04

Kuri uyu wa Gatandatu, abakinnyi barahaguruka i Musanze Saa ine zza mu gitondo berekeza Kigali, abakinnyi bakazagera Nyabugogo berekeza Kimisagara, maze bakazamuka mu muhanda w’amabuye wo kwa Mutwe inshuro imwe, ubundi bazasoreze kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nk’uko byagenze ubushize.

Byari biteganyijwe ko bashobora kuzamuka kwa Mutwe kabiri cyangwa inshuro imwe bitewe n’ikirere uko cyifashe ariko nta mwanzuro wari wafashwe, ubu byemejwe ko bazahanyura rimwe nk’uko twabitangarijwe n’abashinzwe gutegura Tour du Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Valens Numusore Kbs

Eric yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

Ayob arashaka ko hazaririmbwa indirimbo yi gihugu cye Valens nakore uko ashoboye ejo azongere ibihe nabandi bakinnyi bamufashe bikuremo ko batari gukinira ikipe imwe barebe ko hazaririmbwa Rwanda Nziza

bizimana Rodrigue yanditse ku itariki ya: 18-11-2016  →  Musubize

Eheee! Uyu munsi abasore bu Rwanda ko bakubititse ra?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-11-2016  →  Musubize

Congz Eyob gusa Ni kwakundi umuntu atareka gufana equipe itsinze naho ubundi jye mfana valens Ndayisenga

Rwigamba josiane yanditse ku itariki ya: 18-11-2016  →  Musubize

Congs to Eyob METKEL,kdi courage ku basore b’u Rwagasabo.Nta rirarenga men!!!

Nsengiyumva Gasamaza Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 18-11-2016  →  Musubize

mwiriwe, twishimiye amakuru mutugezaho,ariko muzakosore izo list ntabwo zigaragara.murakoze

Snoop yanditse ku itariki ya: 18-11-2016  →  Musubize

Sorry,just ni bimwe bavuga ngo Ntawe usangira n’udakoramo.Gusa twishimiye ko Valens N.akomeje kuba uwa mbere n’ubwo ibihe bye byagabanutse.Courage ku basore bacu,hanyuma kdi congs kuri Eyob METKEL wegukanye iyi etape.

Nsengiyumva Gasamaza Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 18-11-2016  →  Musubize

Basi nyine ni bimwe bavuga ko ntawe usangira n’udakoramo,kandi ibi nabyo biri mu biryoshya irushanwa.Twishimiye cyane ko Valens NDAYISENGA akomeje kuyobora n’ubwo ibihe bye byagabanutseho.Courage basore bacu kdi Congs kuri Eyob METKEL kuri uyu munsi.

Nsengiyumva Gasamaza Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 18-11-2016  →  Musubize

bravo kubasore baba nyarwanda gukomeza kwitwara neza bagomba kuyegukana kbs

david yanditse ku itariki ya: 18-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka