Tour du Rwanda: Allesandro Fedeli ni we wegukanye agace ka mbere (AMAFOTO)

Allessandro Fedeli ukina muri Delko Marseille yo mu Bufaransa, niwe wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda ka Kigali-Rwamagana-Kigali.

Ni isiganwa ryatangiye i Saa ine zuzuye kuri Stade Amahoro, aho abakinnyi 78 ari bo bahagurutse berekeza i Rwamagana, aho bagombaga kugera bagahuta bakata bagaruka i Kigali bagasoreza Kicukiro.

Umutaliyani FEDELI Alessandro watanze abandi kurenga umurongo usoza
Umutaliyani FEDELI Alessandro watanze abandi kurenga umurongo usoza

Mu Bilomtero bya mbere by’isiganwa, abakinnyi bane barimo Bonaventure Uwizeyimana na Mugisha Moise baje guhita batoroka igikundi, banikira abandi ndetse banagerai Rwamagana bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota itanu.

Bonaventure Uwizeyimana wamaze akanya ari mu bakinnyi banikiye abandi
Bonaventure Uwizeyimana wamaze akanya ari mu bakinnyi banikiye abandi

Bagaruka i Kigali, ikinyuranyo cyagiye kigabanuka kugera bageze Kicukiro, aho imbere hari hari umukinnyi wa ASTANA, bongera kuzenguruka indhi nshuro imwe bava Kicukiro Centre-Sonatubes-Rwandex, absoreza Kicukiro Centre.

Ubwo bari bagiye gusoza isiganwa bageze muri metero 100 za nyuma, Edwin Avira ukinira Israel Cycling Academy wari uri imbere anafaite amahirwe yo kwegukana umwanya wa mbere yaguye mbere gato yo gusoza, ndetse n’abandi batatu bari bamukurikiye bahita bagwa.

Umukinnyi wa ASTANA yabanje kwibeshya ko abaye uwa mbere nyamara hasigaye kuzenguruka inshuro imwe
Umukinnyi wa ASTANA yabanje kwibeshya ko abaye uwa mbere nyamara hasigaye kuzenguruka inshuro imwe

Umutaliyani FEDELI Alessandro wa DELKO MARSEILLE ikinamo Areruya Joseph, yaje kubyungukiramo ahita yifatira umwanya wa mbere, naho Areruya Joseph bakinana aza ku mwanya wa kane, ari nawe munyarwanda waje hafi

Areruya Joseph yishimira intsinzi ya mugenzi we bakinana muri Delko Marseille
Areruya Joseph yishimira intsinzi ya mugenzi we bakinana muri Delko Marseille
Allessandro Fedeli yahise anambara "Maillot Jaune"
Allessandro Fedeli yahise anambara "Maillot Jaune"

Mu bihembo byatanzwe, harimo igihembo gitangwa na Rwanda Tea, kikaba ari igihembo gihabwa umukinnyi warushije abandi guhatana, aho ndetse n’abakozi ba NAEB bo mu ishami rya Rwanda Tea bari basuye abakinnyi b’abanyarwanda babasaba kuzewgukana uyu mwambaro, ni nako byagenze Mugisha Moise yegukana uyu mwambaro

Mugisha Moise wabaye umukinnyi warushije abandi guhatana, yahembwe na Rwanda Tea
Mugisha Moise wabaye umukinnyi warushije abandi guhatana, yahembwe na Rwanda Tea

Uko abakinnyi bakurikiranye mu gace ka mbere n’ibihe bakoresheje

1. FEDELI Alessandro DELKO MARSEILLE: 02h41’32’’
2 DEBESAY ABREHAM Yakob ERYTHREE 02h41’32’’
3 KASPERKIEWICZ Przemyslaw DELKO MARSEILLE 02h41’32’’
4 ARERUYA Joseph DELKO MARSEILLE 02h41’32’’
5 KIPKEMBOI Salim KENYA 02h41’32’’
6 GUGLIELMI Simon EQUIPE DE FRANCE ESPOIR 02h41’32’’
7 TESFOM Sirak ERYTHREE 02h41’32’’
8 NAULEAU Bryan DIRECT ENERGIE 02h41’32’’
9 BYUKUSENGE Patrick BENEDICTION EXCEL ENERG 02h41’32’’
10 STALNOV Nikita ASTANA PRO TEAM 02h41’32’’
11 NDAYISENGA Valens RWANDA 02h41’32’’
12 BELLICAUD Jeremy EQUIPE DE FRANCE ESPOIR 02h41’32’’
13 KANGANGI Suleiman KENYA 02h41’32’’
14 AGUIRRE CAIPA Hernan Ricardo INTERPRO CYCLING ACADE 02h41’32’’
15 MUGISHA Samuel DIMENSION DATA 02h41’32’’
16 REGUIGUI Youcef ALGERIE 02h41’32’’
17 LOZANO RIBA David TEAM NOVO NORDISK 02h41’32’’
18 BADILATTI Matteo ISRAEL CYCLING ACADEMY 02h41’32’’
19 MALDONADO Dylan EQUIPE DE FRANCE ESPOIR 02h41’32’’
20 CONTRERAS PINZON Rodrigo ASTANA PRO TEAM 02h41’32’’

Uko ibihembo byagiye bitangwa mu byiciro bitandukanye

Uwegukanye agace: Fedeli Alessandro (Delko Marseille Provence)

Uwitwaye mu kuzamuka (Meilleur Grimpeur): Rohan Du Plooy (Pro-Touch)

Umukinnyi ukiri muto: Debesay Yakob (Erythree)
Uwitwaye mu guhangana mu isiganwa: Mugisha Moise (Team Rwanda)
Umunyafurika wa mbere: Debesay Yakob (Erythree)
Umunyarwanda wa mbere: Areruya Joseph (Delko Marseille Provence)
Ikipe ya mbere: (Delko Marseille Provence)

Andi mafoto yaranze iri siganwa

Andi mafoto wayareba HANO

Amafoto: MUZOGEYE Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hasi amaturu agahe amarushatwa agahe

Kabagwira yanditse ku itariki ya: 27-02-2019  →  Musubize

Mbikuye ku mutima tubashimira uko mutubera aho tutari ni mwe Kigali To day. Mukomereze aho.

Karisa Thomas yanditse ku itariki ya: 24-02-2019  →  Musubize

Urakoze cyane gushima Thomas. mukurukire KigaliToday tuzabagezaho tour du Rwanda yose nk’abahibereye.Turabakunda

Servilien yanditse ku itariki ya: 24-02-2019  →  Musubize

Muge mugerageza muduhe picture nyinshi

N Joseph yanditse ku itariki ya: 24-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka