Tour du Rwanda: Algeria yikuye mu irushanwa ku munota wa nyuma

Amakipe 14 ni yo agomba kwitabira isiganwa ku mugare rizenguruka igihugu cy’u Rwanda, nyuma yaho igihugu cya Algeria gitangarije ku munota ko kitacyitabiriye iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya gatandatu.

Algeria, yatangaje ko itazitabira irushanwa kubera impamvu zayo bwite, aho ije yiyongera ku makipe yandi atatu yari yarikuye muri iri rushanwa nubwo yo yashoboye gusimbuzwa.

Hadi Janvier yambitswe umupira w'umuhondo umwaka ushize nyuma yo kwegukana Prologue.
Hadi Janvier yambitswe umupira w’umuhondo umwaka ushize nyuma yo kwegukana Prologue.

Kutaza muri iyi mikino kwa Algeria, bivuze ko kabuhariwe Azzedine LAGAB wari uri kurwanira kurangiza umwaka ari uwa mbere muri Afurika bitakimukundiye,cyane ko uyu mugabo atakibonye amahirwe yo guhangana na bagenzi be bamukurikiye bo bari muri iri rushanwa.

Numero ya mbere muri Afurika mu magare kugeza ubu, umunya Erithrea Mekseb DEBESAY azaba ari kumwe n’ikipe ye ya Bike Aid yo mu Budage, mu gihe umukurikira, umunya Marooc Lahsaïni Mouhssine na we yazanye n’ikipe y’igihugu cye.

Irushanwa rya Tour du Rwanda rimaze kumenyekana cyane muri Afurika no ku rwego rw'isi.
Irushanwa rya Tour du Rwanda rimaze kumenyekana cyane muri Afurika no ku rwego rw’isi.

Ku masaha y’i saa 11:30 ni bwo umurundi Ndayisenga Tharcisse ari bube abimburiye abandi mu gutangira gusiganwa mu gace kabanziriza utundi (prologue) muri iyi Tour du Rwanda, aho agace nk’aka umwaka ushize kari kegukanywe n’Umunyarwanda Hadi Janvier.

Umunyarwanda uri bugende mbere y’abandi muri aka gace buri wese akora ku giti cye, ni Byukusenge Patrick ukinira Team Rwanda Akagera, we uri buze guhaguruka saa 11:35 ageragea kuzenguruka stade Amahoro mu gihe gito gishoboka, muri iyi ntera y’ibirometero 3.5.

Muri rusanjye amakipe 14 ni yo agiye kwitabira iri siganwa, aho amakipe atatu muri yo (Meubles Decarte, Afurika y’epfo na Bike Aid) agiye afite abakinnyi bane bane mu gihe ayandi asigaye afite batanu, bivuze ko abakinnyi 67 ari bo bagiye gutangira iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku igare.

Dore abakinnyi bazagaragara muri Tour du Rwanda 2014:

Afurika y’epfo

1. Du Plooy Rohan
2. Jefferries Peter-Lee
3. Mxenge Thulasizwe
4. Nel Dirk

Rwanda Kalisimbi

1. Hadi Janvier
2. Biziyaremye Joseph
3. Ndayisenga Valens
4. Nsengimana Jean-Bosco
5. Uwizeyimana Bonaventure

As.Be.Co Cycling Team Eritrea

1. Ghebreizgabhier Amanuel
2. Debretsion Aron
3. Tesfatsion Mehari
4. Melake Berhane
5. Welderfiel Yohannes

Marooc

1. Lahsaïni Mouhssine
2. Er-Rafai Mohamed Amine
3. Hida Abdellah
4. Mraouni Salaeddine
5. Saber Lahcen

Team Meubles Decarte Suisse

1. Bourgeois Guillaume
2. Froidevaux Maxime
3. Muhl Sandro
4. Terrettaz Thomas

Ethiopia

1. Buru Temesgen
2. Atsbha Getachew
3. Abay Hadgu
4. Giday Kibrom
5. Gebremariam Fiseha

Team Rwanda Akagera

1. Ruhumuriza Abraham
2. Bintunimana Emile
3. Byukusenge Patrick
4. Hakuzimana Camera
5. Hategeka Gasore

Team Bike Aid - Ride For Help- Germany

1. Debesay Mekseb
2. Bichlmann Daniel
3. Carstensen Lucas
4. Hantzsch Elmar

Eritrea

1. Yemane Bereket
2. Afewerki Elyas
3. Amanuel Million
4. Dawit Haile
5. Habte Solomon

SNH Velo Club- Cameroon

1. Tekou Damien
2. Guewa Clovis
3. Kamzong Abossolo Clovis
4. Lontsi Yannick
5. Mba Hervé Raoul

Team Rwanda Muhabura

1. Byukusenge Nathan
2. Karasira Theoneste
3. Karegeya Jeremie
4. Mupenzi Aime
5. Uwizeyimana Jean-Claude

Team Haute Savoi- France

1. Bourlot Pierre
2. Dumont Cédric
3. Lopez Juan
4. Veyrat Charvillon Emmanuel
5. Voisin Pierre-Méric

Burundi

1. Ukwigomba Didace
2. Ciza Obedi
3. Ndayisenga Tharcisse
4. Niyoyitungira Ezechiel
5. Nkuriragenda Ismail

Jah d’eau DUKUZE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

URWANDA TURARUSHIGIKIY IMUSANZE GIKWEGE!

JADO yanditse ku itariki ya: 16-11-2014  →  Musubize

twishimiye isiganywa nkiryo riberamugihugucyacu kuraje abanyarwanda bose bari mwi rushanywa cyane cyane team ruhumuriza arimo tubarinyuma

nii joseph turizeranye yanditse ku itariki ya: 16-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka