Tour du Rwanda: Adrien Niyonshuti yizeye ko Abanyarwanda bazitwara neza uyu mwaka

Uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Adrien Niyonshuti asanga abakinnyi b’ikipe y’igihugu bageze ku rwego rwiza rwatuma bigaragaza cyane muri Tour du Rwanda ya 2014.

Ibi uyu mukinnyi wa MTN Qhubeka yabitangarije itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki 16/11/2014, nyuma yo kubona ko Abanyarwanda bane ari bo baje imbere mu gace kabanziriza utundi (Prologue) twa Tour du Rwanda.

Adrien Niyonshuti (wa gatatu) asigaye akinira ikipe ya MTN Qhubeka yo muri Afurika y'epfo.
Adrien Niyonshuti (wa gatatu) asigaye akinira ikipe ya MTN Qhubeka yo muri Afurika y’epfo.

Adrien yatangaje ko ikipe z’igihugu uko ari eshatu ziganjemo abakinnyi bakiri bato, aho kuri we bashobora kuzahesha ishema u Rwanda mu minsi iri imbere. Adrien kandi asanga no mu minsi iri imbere hari byinshi twakwitega ku banyarwanda bari muri Tour du Rwanda.

“Hari abakinnyi nka Valens (Ndayisenga) , Bosco (Nsengiyumva), Bonaventure (Uwizeyimana), Aime (Mupenzi) n’abandi usanga ubwo bazaba bageze mu myaka y’ubukure Tour du Rwanda ishobora gusigara mu Rwanda”, Adrien.

Yakomeje agira ati “Uyu mwaka ariko nshimira umutoza kuko yakoze ibintu bikomeye mu gutegura bano bakinnyi mu rwego rushimishije. Iyo urebye usanga bafite ibikoresho bihagije kandi biteguye gutsinda urugamba nubwo rutoroshye”.

Adrien Niyonshuti ntiyitabiriye Tour du Rwanda 2014 kubera ikipe akinira ya MTN yamwimye uruhushya.
Adrien Niyonshuti ntiyitabiriye Tour du Rwanda 2014 kubera ikipe akinira ya MTN yamwimye uruhushya.

“Hari abakinnyi bane bose bafite ubushobozi bwo kwitwara neza muri iyi Tour du Rwanda. Janvier aramutse atakaje maillot Jaune (umwenda wambikwa uwasize abandi) , Bosco ashobora kuyobora cyangwa se Valens mu gihe ba Nathan na Ruhumuriza nabo bashobora gutwara uduce tw’iri siganwa dutandukanye”.

Adrien Niyonshuti ntabwo yashoboye kwitabira Tour du Rwanda ya 2014 nyuma yaho ikipe akinira nk’uwabigize umwuga ya MTN Qhubeka yo muri Afurika y’epfo imwimiye uruhushya rwo kuyikina. Uyu akaba akomeje gukurikiranira hafi abakinnyi ba Team Rwanda aho yanahaye impano y’igare Ndayisenga Valens anakoresha muri iri rushanwa.

Umunyarwanda Hadi Janvier ni we wegukanye Prologue ya 2014.
Umunyarwanda Hadi Janvier ni we wegukanye Prologue ya 2014.

Tour du Rwand irakomeza kuri uyu wa mbere aho abasiganwa bahaguruka i Kigali saa 9:30 berekeza i Ngoma mu nzira y’ibirometero birenga gato 96.

Jah d’eau Dukuze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka