Tour du Rwanda 2020: Uko byari byifashe kuva i Kigali kugera i Huye (Amafoto)

Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu (Tour du Rwanda), ku wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020 ryakomereje mu muhanda Kigali – Huye.

Umunya-Ethiopia Mulu Hailemichael Kinfe ukinira ikipe yitwa NIPPO DELKO yo mu Bufaransa ni we wegukanye agace Kigali-Huye.

Saa yine zuzuye nibwo abakinnyi 79 bahagurutse mu Mujyi wa Kigali rwagati ku nyubako ya MIC, berekeza i Huye ku ntera ya Kilometero 120.5.

Aba bakinnyi bageze ku ngoro ndangamurage y’u Rwanda iri Huye, Munyanze Didier agerageza gucika abandi ngo abe yasoza ari uwa mbere, ariko ntibyamukundira kuko umunya-Ethiopia yaje gutanga abandi bose kwambuka umurongo.

Umunyarwanda Munyaneza Didier ni we waje ku mwanya wa hafi, aba uwa Kane ariko akaba anganya ibihe n’uwaye aka gace kuko bahagereye rimwe.

Umurusiya Yevgeniy Fedorov ukinira ikipe ya Vino-Astana Motors, yo muri Kazakistan wari wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020, kavuye mu Mujyi wa Kigali kerekeza mu Karere ka Rwamagana, abasiganwa basoreza ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali, ku muri w’ejo ku wa mbere yaje ku mwanya wa 33, ariko akomeza kwambara umwenda w’umuhondo wambarwa n’uri ku mwanya wa mbere kurutonde rusange.

Kuri uyu munsi waryo wa gatatu, abasiganwa bahagurutse i Huye saa tatu n’igice za mugitondo, berekeza i Rusizi, ahari intera ya kilometero 142, bikaba biteganyijwe ko bahagera ahagana saa saba n’iminota 25.

Dore mu mafoto uko umunsi wa kabiri wagenze kuva i Kigali kugera i Huye:

Kureba andi mafoto menshi ya Kigali-Huye, kanda HANO

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka