Tour du Rwanda 2020 irangiye u Rwanda rudatwayemo agace

Isiganwa rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ry’umwaka wa 2020 risojwe kuri iki cyumweru tariki 01 Werurwe 2020.

Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael ni we wegukanye isiganwa ryose muri rusange
Umunya-Eritrea Tesfazion Natnael ni we wegukanye isiganwa ryose muri rusange

Agace ko kuri iki cyumweru kari aka munani ari na ko ka nyuma ka Tour du Rwanda 2020, kakiniwe mu Mujyi wa Kigali kareshya na Kilometero 89 na Metero 300 kegukanwa n’Umunya-Esipanye Juan Manuel Diaz Gallego ukinira ikipe ya Nippo Delko ONE Provence yo mu Bufaransa, mu gihe isiganwa ryose muri rusange ryegukanywe n’umunya-Eritrea Tesfazion Natnael.

Tesfazion Natnael umaze iminsi yambaye umwenda w'umuhondo yasoje akiwambaye bimuhesha kwegukana irushanwa
Tesfazion Natnael umaze iminsi yambaye umwenda w’umuhondo yasoje akiwambaye bimuhesha kwegukana irushanwa

Umunyarwanda Mugisha Moise yaje ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange, akaba yavuze ko yababajwe no kutegukana iri siganwa kuko yari aryizeye ariko akaba atarorohewe na bagenzi be bari bahanganye, hakiyongeraho n’imvune afite mu kuboko.

Kuri iki cyumweru nabwo yagerageje gusiga abandi mu minota ya nyuma, ariko habura amasegonda make gusa atungurwa n’Umunya-Esipanye Juan Manuel Diaz, amutwara agace k’uyu munsi mu gihe bamwe bari batangiye kwizera ko Mugisha Moise ari we ugiye kukegukana.

Mu bindi Mugisha Moise yavuze byamugoye harimo kuba igare rye amenyereye ryagize ikibazo mu nzira, biba ngombwa ko bamushakira irindi, yavuze ko kuri we ritari ryiza nk’iryo yari afite mbere.

Kuri iki Cyumweru abasiganwa bahagurukiye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha (Expo Ground), berekeza ku musozi wa Rebero, banyura Norvege no kwa Mutwe.

Abanya-Eritrea bishimana na mugenzi wabo Tesfazion wegukanye Tour du Rwanda 2020
Abanya-Eritrea bishimana na mugenzi wabo Tesfazion wegukanye Tour du Rwanda 2020

Inzira y’agace ka nyuma

Kigali Expo Ground-Rwandex-Rond Point Kanogo-Cercle Sportif-Mburabuturo-Gikondo-Montée Pavée-Rebero (Finish Line)-Nyamirambo-SP Nyamirambo-Tapis Rouge-Kimisagara- Nyabugogo-Giticyinyoni-Nouvelle route direction Mont Kigali -Norvege-Mont Kigali-Stade Regionale de Nyamirambo-Tapis Rouge -Kimisagara-Mur de Kigali (Chez Mutwe)-Prison 1930-Apacope-Carrefour Yamaha-Kinamba-Route des poida Lourds-Rondpoint Kanogo-Cercle Sportif-Mburabuturo-Gikondo-Montée Pavée-Rebero.

Juan Manuel Diaz Gallego yaciye kuri Mugisha Moise muri metero za nyuma ndetse amutanga ku murongo amusizeho amasegonda atatu
Juan Manuel Diaz Gallego yaciye kuri Mugisha Moise muri metero za nyuma ndetse amutanga ku murongo amusizeho amasegonda atatu

Uko bakurikiranye mu gace ka nyuma

1 DÍAZ José Manuel NIPPO DELKO One Provence 2:33:24
2 MUGISHA Moise SKOL Adrien Niyonshuti Academy 0:03
3 MAIN Kent ProTouch 0:07
4 RAVANELLI Simone Androni Giocattoli - Sidermec 0:11
5 SCHELLING Patrick Israel Start-Up Nation 0:22
6 GEBREMEDHIN Awet Israel Start-Up Nation 0:24
7 OURSELIN Paul Team Total Direct Energie 0:31
8 HAILEMICHAEL Mulu Kinfe NIPPO DELKO One Provence ,,
9 TESFATSION Natnael Eritrea 0:39
10 MULUBRHAN Henok Eritrea ,,

Icumi ba mbere nyuma y’isiganwa ryose n’ibihe bakoresheje (Ibihe barushwa n’uwa mbere

1 TESFATSION Natnael, Eritrea 23:13:01
2 MUGISHA Moise, SKOL Adrien Niyonshuti Academy 0:05
3 SCHELLING Patrick, Israel Start-Up Nation 1:32
4 MAIN Kent, ProTouch 1:34
5 RAVANELLI Simone, Androni Giocattoli - Sidermec 2:03
6 RESTREPO Jhonatan, Androni Giocattoli - Sidermec 2:25
7 GEBREMEDHIN Awet, Israel Start-Up Nation 3:55
8 HAILEMICHAEL Mulu Kinfe, NIPPO DELKO One Provence 4:27
9 MULUBRHAN Henok, Eritrea 4:42
10 DÍAZ José Manuel, NIPPO DELKO One Provence 10:3

Uko ibihembo byatanzwe ku munsi wa nyuma

1. Uwegukanye agace: Diaz Gallego (Nippo Delko Marseille)

2. Ikipe nziza mu irushanwa: Androni Giocattoli (Italy)

3. Umunyarwanda wa mbere: Mugisha Moise (SACA Team)

4. Umunyafurika mwiza: Tesfazion Nathaniel (Erythrea)

5. Uwitwaye neza mu guhatana: Munyaneza Didier (Benediction Ignite)

6. Umukinnyi muto witwaye neza: Tesfazion Nathaniel (Erythrea)

7. Best Sprinter: Yemane Dawit (Erythrea)

8. Uwitwaye neza mu kuzamuka: Rein Taramae (TOTAL Directe Energie)

9. Uwegukanye isiganwa: Tesfazion Nathaniel (Team Erythrea)

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abahungu barakoze. ariko nkuko Moise abivuga ubanza amagare yacu adafite ubuziranenge pe! kuko baravunitse cyane. ariko ni ibyo ntacyo twakongeraho uretse gutegura ubutaha.

alias yanditse ku itariki ya: 2-03-2020  →  Musubize

Nukuri Nshimye Uwiteka Imana, nubwo tutayitwaye ark nukuri aba bahungu bakwiye ibihembo byinshi, amasegonda 5 nimake cyane, ubutaha bazayakuramo

Cong Mugisha Imana igushyigikire

Emmanuel N yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka