Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu (Amafoto)

Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019 ryari rigeze ku munsi waryo wa gatatu. Abasiganwa 77 bahagurutse saa mbili zuzuye i Huye berekeza i Rubavu, ku ntera ya Kilometero 213 na metero 100, iyi ikaba ari yo ntera ndende kurusha izindi mu mateka ya Tour du Rwanda.

Umunya-Eritrea Merhawi Kudus ukinira ikipe yabigize umwuga ya ASTANA wari wegukanye agace ka kabiri kavaga i Kigali kajya i Huye, yongeye gukora amateka yegukana agace ka gatatu k’iryo siganwa kava i Huye kugera i Rubavu.

Merhawi Kudus yacomotse mu gikundi ubwo bari bageze ahitwa Jomba, akomeza kugendana na Badilatti Matteo wa Israel Cycling Academy kugera mu nkengero z’umujyi wa Rubavu.

Ni isiganwa ryahagurukiye imbere y’inzu mberabyombi y’akarere ka Huye, hahagruka abakinnyi 77 nyuma y’aho uwitwa ZANG ONDOA Jacques ukinira Cameroon yaje kugurwa mu irushanwa nyuma yo kuhagera hashize iminota 49.

Bamaze kurenga I Nyanza, isiganwa ryatangiye kuyoborwa na Guillonet Adrien wa Interpro na Kasperkiewicz Przemyslaw wa Delko Marseille, na Rohan Du Plooyy wa Protouch, ndetse n’umunyarwanda Mugisha Moise, aba bakomeje kugenda bayobora isiganwa kugera Muhanga.

Batangiye kugera mu misozi ya Ngororero, ibintu byaje guhinduka maze ikipe ya ASTANA itangira kuyobora igikundi ishaka uko yanakomeza kuyobora n’irushanwa muri rusange.

Umunya-Pologne Kasperkiewicz Przemyslav wa Delko Marseille yaje kongera kuyobora isiganwa wenyine, gusa mu minota mike n’igikundi kirimo Merkawi Kudus cyiza kumufata isiganwa rikomeza kuyoborwa n’abakinnyi batandatu.

Merhawi Kudus yaje gukomezanya na Badillati Matteo wa Israel cycling Academy bayobora isiganwa kuva Jomba kugera mu mujyi wa Rubavu, ariko Merhawi Kudus ahagera wenyine, yashyizemo ikinyuranyo cy’amasegonda 15.

Nyuma y’iminota 9 n’amasegonda 52, nibwo igikundi kirimo Abanyarwanda cyatungutse, barangajwe imbere na Areruya Joseph ndetse na Valens Ndayisenga wari kumwe na Manizabayo Eric.

Umunya-Pologne Przemysaw Kasperkiewicz ukinana na Areruya Joseph muri Delko Marseille Provence, nyuma y’imbaraga yari yagaragaje mu isiganwa, yaje guhembwa na Rwanda Tea nk’uwarushije abandi guhatana mu ntera ndende mu mateka ya Tour du Rwanda.

 Przemysaw Kasperkiewicz wa Delko Marseille Provence yambikwa umwenda na Rwanda Tea
Przemysaw Kasperkiewicz wa Delko Marseille Provence yambikwa umwenda na Rwanda Tea

Ubwo hatangwaga ibihembo nyuma y’isiganwa

Urutonde rusange rw’uko isiganwa ryagenze ku munsi waryo wa gatatu:

1 Merhawi KUDUS Astana Pro Team 05H21’15"
2 Rein TAARAMAE Direct Energie 05H21’30"
3 Matteo BADILATTI Israel Cycling Academy 05H21’58"
4 Hernan Ricardo AGUIREE CAIPA Interpro Cycling Academy 05H22’13"
5 Rodrigo CONTRERAS PINZON, Astana Pro Team 05H29’17"
6 Henok MULUEBERHAN, ERYTHREE 05H30’42"
7 Nikita STALNOV, Astana Pro Team 05H30’42"
8 Jeremy BELLICAUD, Equipe De France Espoirs 05H30’49"
9 David LOZANO RIBA, Team Novo Nordisk 05H31’07"
10 Joseph ARERUYA, Delko Marseille Provence 05H31’07"

Urutonde rusange nyuma y’agace ka gatatu

1 KUDUS Merhawi ASTANA PRO TEAM ERI 11h05’04’’
2 TAARAMAE Rein DIRECT ENERGIE EST 11h05’21’’
3 BADILATTI Matteo ISRAEL CYCLING ACADEMY SUI 11h05’49’’
4 AGUIRRE CAIPA Hernan Ricardo INTERPRO CYCLING ACADEMY COL 11h06’04’’
5 CONTRERAS PINZON Rodrigo ASTANA PRO TEAM COL 11h13’08’’
6 STALNOV Nikita ASTANA PRO TEAM KAZ 11h14’33’’
7 * BELLICAUD Jeremy EQUIPE DE FRANCE ESPOIRS FRA 11h14’40’’
8 MULUEBERHAN Henok ERYTHREE ERI 11h14’45’’
9 * ARERUYA Joseph DELKO MARSEILLE PROVENCE RWA 11h14’58’’
10 TESFOM Sirak ERYTHREE ERI 11h14’58’’
11 KANGANGI Suleiman KENYA KEN 11h14’58’’
12 NDAYISENGA Valens RWANDA RWA 11h14’58’’
13 ANDEMESKEL Awet 10022516007 ISRAEL CYCLING ACADEMY ERI 11h14’58’’
14 LOZANO RIBA David TEAM NOVO NORDISK ESP 11h15’22’’
15 MANIZABAYO Eric BENEDICTION EXCEL ENERGY RWA 11h15’27’’
16 KARIUKI John KENYA KEN 11h18’40’’
17 DEBESAY ABREHAM Yakob ERYTHREE ERI 11h18’59’’
18 MUNYANEZA Didier BENEDICTION EXCEL ENERGY RWA 11h18’59’’
19 HENTTALA Joonas TEAM NOVO NORDISK FIN 11h18’59’’
20 2 HAILEMICHAEL Mulu DIMENSION DATA FOR QHUBEKA ETH 11h18’59’’

Aya ni amwe mu mafoto yaranze urwo rugendo:

Mu nzira abafana baba bagaragaza icyo u Rwanda rurusha abandi, aba berekanaga icyayi cy'u Rwanda mu karere ka Nyabihu
Mu nzira abafana baba bagaragaza icyo u Rwanda rurusha abandi, aba berekanaga icyayi cy’u Rwanda mu karere ka Nyabihu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iyi nkuru ntiyuzuye habuzeho ikintu cy’ingenzi: kugeza ubu basiganwa bate?

Klaus Kartofeln yanditse ku itariki ya: 26-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka