Tour du Rwanda mu Burengerazuba: Edwin Avila yegukanye agace Rubavu- Karongi (AMAFOTO)

Umunya Colombia Edwin Avila ukinira ikipe ya Israel Cycling Club yegukanye agace Rubavu- Karongi.

Edwin Avila ubwo yasozaga isiganwa ari ku mwanya wa mbere
Edwin Avila ubwo yasozaga isiganwa ari ku mwanya wa mbere

Ni agace ka kane mu irushanwa rizenguruka u Rwanda. Abasiganwa uyu munsi bahagurutse i Rubavu mu Burengerazuba, banyura mu Karere ka Rutsiro berekeza i Karongi muri iyo Ntara. Bagenze intera y’ibilometero 102 na metero 600.

Mbere y’iri siganwa, twaganiriye na Mugisha Samuel wari witezwe ko ashobora kuba umunyarwanda wa mbere wegukanye agace muri siganwa, atubwira ko bishoboka ariko bigoye kubera amakipe ahanganye bari guhatana.

Yagize ati “Uduce twa mbere twari dukomeye kuko hahise hajyamo ikinyuranyo cy’iminota myinshi, iminai isigaye bizadusaba imbaraga nyinshi kuko sinkeka ko iminota twayikuramo, tuzagerageza turebe ko hari uduce twakwegukana kuko hano hari amakipe akomeye.”

Saa ine zuzuye ni bwo abakinnyi 74 bari bahagrutse mu mujyi wa Rubavu, aho bari bagiye kwerekeza I Karongi banyuze mu karere ka Rutsiro, aho bagombaga gusiganwa ku ntera ya Kilometero 102,6.

Bakimara guhaguruka Turek wa Israel Cycling Academy n’Umufaransa Guglielmi bagerageje gusohoka mu gikundi ubwo bari bamaze kugenda Kilomtero ebyiri, ariko igikundi gihita kibagarura.

Bamaze kugenda Kilomtero 10, Mugisha Samuel n’abandi bakinnyi 10 bahise bava mu gikundi, Mugisha agerageza no kuyobora isiganwa wenyine ariko abandi barongera baramugarura, batangira kuyobora isiganwa ari abakinnyi 12 imbere.

Muri Kilomtero 42 z’isiganwa Guillonnet Adrien na Kangangi Suleiman bagerageje kuva mu itsinda ryari riyoboye, ndetse banasiga abandi amasegonda 11, gusa ntibyatsinze kuko igikundi cy’abakinnyi 12 cyaje kubagarura.

Ubwo batangiraga guterera Congo Nil mu karere ka Rutsiro, abakinnyi bane barimo Mugisha Samuel, Edwin Avila Vanegas, Torres Muino Pablo na Araujo Bruno wa Bai Sicasal baje guhita batangira kwanikira aabandi, ndetse baza no gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota 3 n’amasegonda 55.

Binjiye mu mujyi wa Karongi imbere hakiri batatu, mu gihe Araujo Bruno yari yasigaye, maze Edwin Avila aza gutanga abandi kurenga umurongo, aho yegukanye umwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 37 n’amasegonda 32.

Nyuma y’isganwa hakurikiyeho gutanga ibihembo mu byiciro bitandukanye

Edwin Avila yishimira intsinzi
Edwin Avila yishimira intsinzi
Edwin Alcibiades Ávila Vanegas wa Israel Cycling Academy yambitswe umwenda utangwa na Skol nk'uwegukanye agace
Edwin Alcibiades Ávila Vanegas wa Israel Cycling Academy yambitswe umwenda utangwa na Skol nk’uwegukanye agace
Yabanje aracurura ashira inyota
Yabanje aracurura ashira inyota
Merhawi Kudus yakomeje kwambara Maillot Jaune
Merhawi Kudus yakomeje kwambara Maillot Jaune
Pablo Torres Muiño wa Interpro Cycling Academy, yahembwe na Cogebanque nk'umukinnyi urusha abandi guterera imisozi
Pablo Torres Muiño wa Interpro Cycling Academy, yahembwe na Cogebanque nk’umukinnyi urusha abandi guterera imisozi
Du Plooy Rohan wa Pro-Touch yahembwe nk'uwarushije abandi kwambuka imirongo iba yashyizwe mu isiganwa hagati
Du Plooy Rohan wa Pro-Touch yahembwe nk’uwarushije abandi kwambuka imirongo iba yashyizwe mu isiganwa hagati
Umunya-Eritrea Debesay Yakob yambikwa Umwenda w'umukinnyi ukiri muto witwaye neza, umwenda utangwa na Prime Insurance Ltd
Umunya-Eritrea Debesay Yakob yambikwa Umwenda w’umukinnyi ukiri muto witwaye neza, umwenda utangwa na Prime Insurance Ltd
Mugisha Samuel ukinira Dimension Data yahembwe na Rwanda Tea nk'umukinnyi warushije abandi guhatana
Mugisha Samuel ukinira Dimension Data yahembwe na Rwanda Tea nk’umukinnyi warushije abandi guhatana

Kuri uyu wa kane abasiganwa baraba bakina agace ka gatanu, aho bahaguruka i Karongi basoreze i Musanze ku ntera ya Kilometero 138,7

Uko bakurikiranye mu gace Rubavu-Karongi

1 ÁVILA Edwin Israel Cycling Academy 2:37:32
2 TORRES Pablo Interpro Cycling Academy ,,
3 TESFOM Sirak Eritrea 0:03
4 MUGISHA Samuel Dimension Data for Qhubeka ,,
5 LOZANO David Team Novo Nordisk 0:05
6 GUILLONNET Adrien Interpro Cycling Academy ,,
7 MUNYANEZA Didier Benediction Excel Energy ,,
8 FEDELI Alessandro Delko Marseille Provence ,,
9 DEBESAY Yacob Eritrea ,,
10 NATAROV Yuriy Astana Pro Team 0:09

Urutonde rusange kugeza ubu, n’iminota abakurkkira barushwa na Merhawi Kudus

1 KUDUS Merhawi Astana Pro Team 13:48:19
2 TAARAMÄE Rein Direct Energie 0:17
3 BADILATTI Matteo Israel Cycling Academy 0:45
4 AGUIRRE Hernán Interpro Cycling Academy 1:00
5 TESFOM Sirak Eritrea 4:14
6 GEBREMEDHIN Awet Israel Cycling Academy 4:29
7 LOZANO David Team Novo Nordisk 4:40
8 KANGANGI Suleiman Kenya 4:56
9 DEBESAY Yacob Eritrea 8:17
10 MUNYANEZA Didier Benediction Excel Energy ,,
11 CONTRERAS Rodrigo Astana Pro Team ,,
12 BELLICAUD Jeremy France 9:36
13 MULUBRHAN Henok Eritrea 9:41
14 NATAROV Yuriy Astana Pro Team 9:48
15 ARERUYA Joseph Delko Marseille Provence 9:54
16 NDAYISENGA Valens Rwanda 10:04
17 STALNOV Nikita Astana Pro Team 10:23
18 MANIZABAYO Eric Benediction Excel Energy ,,
19 LAGAB Azzedine Algeria 10:43
20 TORRES Pablo Interpro Cycling Academy 11:02

Aya ni andi mafoto yaranze isiganwa

Mugisha Samuel ni we munyarwanda waje imbere y'abandi
Mugisha Samuel ni we munyarwanda waje imbere y’abandi
Mugisha yari muri bane bamaze umwanya munini bari imbere basize abandi ubwo bendaga gusohora
Mugisha yari muri bane bamaze umwanya munini bari imbere basize abandi ubwo bendaga gusohora
Kamwe mu dusozi duteye amabengeza gateyeho icyayi
Kamwe mu dusozi duteye amabengeza gateyeho icyayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka