Tour du Rwanda 2018: Rugg Timothy yegukanye etape ya kane

Team embrace the World yongeye kubona intsinzi muri Tour du Rwanda 2018 binyuze ku Munyamerika Rugg Timothy watsindiye i Karongi kuri etape ya kane.

Aha Timothy Rugg yari yegukanye agace kazwi nka Prologue muri Tour du Rwanda ya 2006
Aha Timothy Rugg yari yegukanye agace kazwi nka Prologue muri Tour du Rwanda ya 2006

Nyuma y’uko Hellmann Julian yari yatsinze kuri etape ya gatatu i Musanze afashijwe bikomeye na Rugg, Umunya-California ni we wari utahiwe, atsinda nyuma yo kwirirwa ayoboye isiganwa akijyana wenyine kilometero 100. Yakoresheje amasaha atatu.

Isiganwa ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Kanama 2018, ryatangiwe n’abakinnyi 67, batandatu bari baraye bavuye mu isiganwa mu gihe abandi batatu batabashije gutangira kubera uburwayi.

Imisozi itatu ireshya na kilometero 20,4 ni yo yari itegereje abakinnyi mu rugendo rw’agace ka kane.

Isiganwa rigitangira abakinnyi benshi bagerageje kuva mu gikundi ariko kikabagarura.

Timothy Rugg yanegukanye agace ka Musanze - Karongi muri 2016
Timothy Rugg yanegukanye agace ka Musanze - Karongi muri 2016

Kuri kilometero ya 5, Benjamin Favre - HSA yacitse agenda wenyine, Kamau Joseph ahita amusanga bashyiramo intera ya 20".

Mu isaha ya mbere isiganwa ryagenderaga kuri kilometero 37,8. Bamaze kurenga umusozi wa mbere ahagana kuri kilometero 27,3 yahise agenda wenyine agera mu Bigogwe (km 40) yashyizemo umunota 1 n’amasegonda 40.

Bamaze kurenga umusozi wa mbere ahagana kuri kilometero 27,3, Rugg Timothy yahise agenda wenyine agera mu Bigogwe kuri kilometero 40 yashyizemo intera y’umunota 1 n’amasegonda 40.

Uyu mugabo w’i California watwaye etape ebyiri muri Tour du Rwanda ya 2016 yinjiye mu ishyamba rya Gishwati amaze kubasiga iminota 5 n’amasegonda 37.

Samuel Mugisha nawe yari hafi aho
Samuel Mugisha nawe yari hafi aho

Mbere y’uko aminuka umusozi wa gatatu ari nawo wa nyuma, itisnda ryatangiye kugabanya ibihe bigera ku minota 4 n’amasegonda 30.

Mbere yo kugera i Rubangera, itsinda ryari rimaze kugabanya ibihe ku buryo bugaragara kuko hari hasigayemo iminota 2 n’amasegonda 40.

Mu itsinda Mugisha Samuel yari afatanyije na Ndayisenga Valens bakomeje gucunga Hailemikial Mulu wa gatatu ku rutonde rusange.

Hakiruwizeye Samuel wa Team Rwanda yaje ku mwanya wa kabiri, naho Mugisha Samuel aza mu gikundi cya kabiri ahagerera rimwe n’abo bahanganye ku rutonde rusange bituma agumana umwenda w’umuhondo.

Samuel Mugisha yagumanye Umupira w'Umuhondo
Samuel Mugisha yagumanye Umupira w’Umuhondo

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka