Tour du Rwanda 2012 izitabirwa n’amakipe 15

Amakipe 15 yo hirya no hino ku isi niyo yamaze kwemeza ko azitabira isiganwa ry’amagere rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ rizaba kuva tariki 18/11/2012.

Amakipe 15 yameze kwemeza ni nayo azitabira iri siganwa ngarukamwaka, bivuze ko nta kipe icyemererwa kwiyandikisha.

Muri ayo makipe 15 hazaba aharimo amakipe abiri y’u Rwanda (Akagera na Kalisimbi) azaba agizwe n’abakinnyi 12 yombi.

Iri siganwa rizamara icyumweru, rizitabirwa n’abakinnyi bose hamwe 90 bazasiganwa intera ireshya na kilometero 876, izaba igabanyije mu byiciro (etapes) umunani.

Amakipe yo muri Afurika azitabira isiganwa ryo kuzenguruka u Rwanda ni u Rwanda nk’igihugu kizakira iryo sigana, Kenya, Ethiopia, Eritrea, Morocco, Algeria, Cameroun na Gabon.

Amakipe azaturuka ku yinsdi migabane ni Team Quebecor Garneau yo muri Canada, Team Reine Blanche Rhone Alpes yo mu Bufaransa Equipe Regionale de la Reunion yo mu Bufaransa na Team AVIA Flanders yo mu Bubiligi.

Muri iri siganwa kandi, uretse amakipe azaba ahagarariye ibihugu akomokamo, hazaba hari n’amakipe y’ababigize umwuga nka Team Type 1 SANOFI yo muri Leta Zunze Ubwumwe za Amerika na Team MTN Quebeka yo muri Afurika y’Epfo ikinwamo n’Umunyarwanda Adrien Niyonshuti.

Tour du Rwanda y’uyu mwaka izaba ibaye ku nshuro ya kane kuva yashyirwa ku ngengabihe y’amasiganwa mpuzamahanga.

Mu isiganwa ry’umwaka ushize, Umunyamerika Reijen Kiel ukinira ikipe ya type1 SANOFI, niwe wegukanye umwanya wa mbere, naho ku rutonde rw’uko amakipe yitwaye, ikipe y’u Rwanda yitwa Kalisimbi niyo yarangije ifite umwanya wa mbere.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twifuzagako ubutaha hazashyirwaho indi equipe ya3 muri tour du rwanda gusa twishimiye gahunda ya ferwacy.ariko ndanenga police yigihugu idakura akavuyo kabamotar babogamira abakinnyi mugufana

yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka