Tour du Rwanda 2011 izatangira ejo

Ku nshuro yaryo ya gatatu, Tour du Rwanda y’uyu mwaka izatangira tariki ya 20 irangire tariki ya 26 Ugushyingo. Izitabirwa n’amakipe 12 yo hirya no hino ku isi harimo n’abiri (Akagera na Kalisimbi) yo mu Rwanda. Abakinnyi bose hamwe bazaryitabira ni 60 nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interineti rw’iri siganwa www.tourofrwanda.com.

Bitunguranye isiganwa ry’uyu mwaka ntabwo rizitabirwa n’ikipe y’igihugu cya Eritrea cyanahabwaga amahirwe yo kongera kuryegukana nk’uko byagenze umwaka ushize. Icyo gihe umukinnyi wayo Daniel Teklehaimanot niwe wegukanye umwanya wa mbere.

Nyuma yo kuvamo kwa Eritrea, hari bamwe mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kuryegukana nka Adrien Niyonshuti w’Umunyarwanda ; muri iri siganwa azaba akinira ikipe ye MTN QHUBEKA yo muri Afurika y’Epfo. Hari kandi umunya Maroc Adil Jeroul waryegukanye rigitangira ku rwego mpuzamahanga muri 2009, ndetse n’umunya Afurika y’Epfo Janse Van Rensburg.

Uretse amakipe abiri y’u Rwanda Akagera na kalisimbi, andi makipe azitabira Tour du Rwanda aturutse hanze ni Maroc izaba yitwaje Adil Jeroul umwe mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa, hazaza kandi Algeria, Ethiopia, Team Type 1 yo muri USA, Reine Blanche izaza ivuye mu Bufaransa, Flanders Avia yo mu Bubiligi, Kenya, Tanzania na MTN Qhubeka yo muri Afurika y’epfo izaba ikinirwa na Adrien Niyonshuti.

Mbere yo gukora isiganwa nyirizina, hazabanza kurifungura ku mugaragaro ku cyumweru mu gitondo ariko abanyonzi bazabanza basiganwe intera ireshya na kilometero 4, bave kuru Stade Amahoro banyure kuri Station ya Engen bazenguruke banyure kuri KIE bagaruke kuri stade Amahoro.

Gusiganwa bakora urugendo rurerure bizakorwa nyuma ku gace (etape) ka mbere berekeza i Rwamagana. Agace ka kabiri abanyonzi bazava i Rwamagana berekeza i Kigali, aka gatatu bazava Kigaki bajya Rubavu, bave Rubavu bajye i Muhanga ku gace ka kane.
Bazasiganwa Muhanga - Huye ku gace ka gatanu, ku gace ka gatandati bazave i Huye bajye i Karongi, bakazava Karongo basubira i Kigali ubwo bazaba basiganwa agace ka karindwi ari nako ka nyuma.

Iri siganwa ryatangiye mu mwaka w’1989 ariko ryemerwa na UCI (Union Cycliste Internationale) mu mwaka wa 2009 ndetse ritangira gukinwa ku rwego mpuzamaganga aho haza abanyonzi baturutse mu bigugu n’amakipe yo hirya no hino ku isi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka