Tour de Huye yagaragaje izindi mpano mu mukino w’amagare

Isiganwa ry’amagare ryiswe Tour de Huye ryabereye mu mu Mujyi wa Butare mu Karere ka Huye ku wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019 ryagaragaje ko muri aka karere hari izindi mpano mu mukino w’amagare, bamwe mu bagaragaje impano bakaba bagiye gushakirwa ubufasha.

Hakuzimana Olivier yahembwe igare
Hakuzimana Olivier yahembwe igare

Tour de Huye yateguwe n’ikipe ya Cycling Club for All yo mu Karere ka Huye ku bufatanye n’Akarere ka Huye.

Iri siganwa ryabereye mu mihanda yo mu Mujyi wa Butare ryakinwe mu byiciro bitandukanye harimo icyiciro cyo gushaka abafite impano, aho abasiganwa bakoresheje amagare asanzwe ndetse n’isiganwa risanzwe ryitabiriwe n’abakinnyi basanzwe bakina uyu mukino mu makipe atandukanye hano mu Rwanda.

Mu isiganwa ryo gushakisha impano, abakinnyi 72 barimo abakobwa 9 baje kugaragaza ko bashoboye kunyonga igare no kugerageza amahirwe yabo yo kubona ikipe bakinira mu makipe asanzwe mu Rwanda.

Abahungu basiganwe ku ntera y’ibirometero 58. Hakuzimana Olivier w’imyaka 19 ni we wasize abandi akoresheje isaha imwe, iminota 22 n’amasegonda 28 ahembwa igare rishya. Abakobwa bo basiganwe ku ntera y’ibirometero 31, Manishimwe Jeannette w’imyaka 17 aba uwa mbere akoresheje iminota 53 n’amasegonda 40.

Karangwa François,umwe mu bayobozi ba CCA akaba n'umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda
Karangwa François,umwe mu bayobozi ba CCA akaba n’umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda

Karangwa François, umwe mu bayobozi ba Cycling Club for All (CCA) akaba n’umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, yatangaje ko bamwe mu bagaragaje impano bazafashwa gushakirwa amakipe no gutera imbere muri uyu mukino.

Ati “Ku ikubitiro hari abana babiri bagaragaje ubuhanga tukaba tugiye kubajyana gukora imyitozo i Musanze mu kigo cya Africa Rising Cycling Center. Ni ikigo gifite ibisabwa byose mu gufasha abakinnyi gutera imbere tukaba twizera ko kizabafasha bakaba abakinnyi beza.”

Mu cyiciro cy’abasanzwe bakina umukino w’amagare basiganwa ku ntera y’ibirometero 76, uwa mbere yabaye Ruberwa Jean Damascene wa Nyabihu Cycling Club akoresheje isaha imwe, iminota 45 n’amasegonda 36, akurikirwa na Uwiduhaye na Nduwayo Eric mu gihe Habimana Jean Eric ari we wabaye uwa mbere mu cyiciro cy’ingimbi.

Biteganyijwe ko Tour de Huye izajya iba buri mwaka.

Bamwe mu bitabiriye isiganwa
Bamwe mu bitabiriye isiganwa
Abafana bari benshi ku mihanda
Abafana bari benshi ku mihanda
N'abakuru baje kwirebera isiganwa
N’abakuru baje kwirebera isiganwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka