Tour de Gisagara irongera gukinwa kuri uyu wa Gatandatu

Kuri uyu wa Gatandatu isiganwa ry’amagare rizwi nka "Tour de Gisagara" riraza kuba rikinwa ku nshuro yaryo ya kabiri, aho rizasorezwa mu karere ka Huye

Nyuma muri Mutarama 2015 mu karere ka Gisagara hari hatangijwe isiganwa ry’amagare ariko hakoreshwa amagare asanzwe azwi ku izina rya pine balo(pneu ballon), iri siganwa nk’uko byari byatangajwe ko rizaba ngarukamwaka, ni nako byagenze aho biteganijwe ko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 04 Kamena 2016 ryongera kuba.

Mu isiganwa ryari ryabaye umwaka ushize, hari aho banyujijemo baranagwa
Mu isiganwa ryari ryabaye umwaka ushize, hari aho banyujijemo baranagwa
Abakinnyi b'i Rwamagana nabo bari bitabiriye
Abakinnyi b’i Rwamagana nabo bari bitabiriye

Inzira izakoreshwa

Abakobwa

Bazahagrukira i Musha, berekeze inzira ya Save-Rwasave-Kabutare, maze basoreze ku nzu mberabyombi y’akarere ka Huye.

Abakobwa nabo ntibari batanzwe umwaka ushize, gusa hari aho byabaga bigoranye
Abakobwa nabo ntibari batanzwe umwaka ushize, gusa hari aho byabaga bigoranye

Abagabo

Rwabuye-Tumba-Kibirizi-Mugombwa(Bishya)-Muganza-Ndora (Centre)-Musha-Save (Ku cyapa)-Rwasave-Kabutare, maze basoreze ku nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye

Iri siganwa riritabirwa cyane
Iri siganwa riritabirwa cyane

Mu isiganwa ryari ryabaye umwaka ushize, Munyamahoro Jean Claude wo mu ikipe ya CCA, ni we waje kurangiza isiganwa ari uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 30 n’amasegonda abiri(2h30’2”) akurikirwa na Twizeyimana Mathieu wakoresheje 2h32’29’ mu gihe Ahorukomeye Jean Pierre yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h33’14’.

Munyamahoro Jean Claude wari wabaye uwa mbere
Munyamahoro Jean Claude wari wabaye uwa mbere

Mu bakobwa bo bagenze inzira y’ibirometero 20, Uwizeyimana Therese yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 1h07’2” akurikirwa na Muhawenimana Seraphine mu gihe Ingabire Josee yaje ku mwanya wa gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka