Tour de France yimuwe kubera #Covid19

Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizwi nka Tour de France, ryamaze guhindurirwa amatariki nyuma y’ibyemezo biheruka gutangazwa na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Ku wa Mbere Tariki 13/04/2020, ni bwo Perezida w’igihugu cy’u Bufaransa yatangaje zimwe mu ngamba ku cyorezo cya Coronavirus, aho by’umwihariko yavuze ko ibikorwa bihuza abantu benshi birimo imikino n’imiyidagaduro, bizongera gusubukurwa mu kwezi kwa Nyakanga hagati.

Ibi byatumye abategura isiganwa Tour de France nyuma yo kubiganira n’impuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi bafata umwanzuro wo kwimura amatariki iri siganwa ryagombaga kubera.

Byari biteganyijwe ko Tour de France izatangira Tariki 27/06 kugera tariki 19th/07/2020, ubu rikaba ryimuriwe tariki 9/08 kugera tariki 20/09/2020, rikazatangirira mu mujyi wa Nice, rikazasorezwa I Paris nk’uko byari biteganyijwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka