
Abakinnyi 82 ni bo bahagurutse i Saa mbili n’igice mu karere ka Musanze berekeza i Karongi aho bagombaga gusiganwa intera ya kilometero 138.3.
Ni isiganwa ritabayemo gushyiramo ikinyuranyo kinini bitewe n’urugendo rw’amasaha arenga atanu rwari rwakozwe ejo, aha kandi abakinnyi bakaba baniteguraga isiganwa ry’ejo rizaba ririmo kuzamuka cyane.
Muri kilometero 10 za mbere, abakinnyi bane ari bo Iribar (Euskaltel), Stewart (Bolton), Arefayne (Eritrea) na Manizabayo Eric (Rwanda).
Manizabayo Eric ntiyaje kubasha kuguma mu itsinda riyoboye aho yaje gusigara ashyikirwa n’igikundi cy’abakinnyi benshi.
Bamaze kugenda Kilometero 113 Thomas Bonnet na Vercher ba Total Energies ndetse na Arefayne wa Eritrea na Stewart wa Bolton baje kuyobora isiganwa, ariko umufaransa Thomas Bonnet aza kubatsinda yegukana aka gace.



Thomas Bonnet nyuma yo kwegukana aka gace yaje guhita yambara umupira w’umuhondo (Maillot Jaune) nk’umukinnyi uyoboye urutonde rusange, asimbura Umunya-Eritrea Hennok Mulueberhan aho ubu amurusha amasegonda 20.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|