Team Rwanda yatangiye imyitozo yo gutegura shampiyona y’isi (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yongeye gusubukura imyitozo igamije kwitegura shampiyona y’isi izaba muri Nzeli 2020

Nyuma yo gusoza Tour du Rwanda yabaye muri Gashyantare na Werurwe 2020, abakinnyi bakina umukino w’amagare mu Rwanda kugeza ubu nta rindi rushanwa barakina nyuma y’aho ibikorwa byose bihuza abantu benshi by’umwihariko byahagaze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Akanyamuneza kari kose kuri aba basore basubukuye imyitozo mu ikipe y'igihugu
Akanyamuneza kari kose kuri aba basore basubukuye imyitozo mu ikipe y’igihugu

Kuri uyu wa Kane Tariki 24/07 ni bwo abakinnyi bagize ikipe y’igihugu bongeye guhurira hamwe batangira imyitozo yo gutegura shampiyona y’isi iteganyijwe muri Nzeli 2020, imyitozo yari iyobowe n’umutoza Sterling Magnell.

U Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi barindwi bazaba baganyije mu byiciro bitatu birimo icy’abakuru kigizwe na Mugisha Samuel, Mugisha Moise na Areruya Joseph, aba bakazakina isiganwa ryo mu muhanda rizaba rigizwe na Kilomtero 249 ndetse banahatane mu gusiganwa umuntu ku giti cye ku ntera ya Kilometero 46.

Hari icyiciro kandi cy’abatarengeje imyaka 23 kizaba kirimo Uhiriwe Byiza Renus na Habimana Jean Eric, bakazasiganwa isiganwa ryo mu muhanda rizaba rigizwe n’intera ya Kilometero 164, ndetse n’abatarengeje imyaka 18 barimo Muhoza Eric na Tuyizere Etienne bazahatana ku ntera ya Kilometero 124.

Iyi shampiyona y’isi biteganyijwe ko izaba hagati ya tari 20 na 27/09/2020, ikazabera ahitwa Aigle-Martigny mu Busuwisi, ni nyuma y’aho inzego z’ubuzima mu Busuwisi ndetse n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi baganiriye basanga gahunda zose ziri ku murongo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka