Team Rwanda yabaye iya kabiri ku munsi wa mbere wa Tour du Faso

Mu isiganwa ry’amagare rizwi nka Tour du Faso riri kubera muri Burkina Faso, ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa kabiri

Team Rwanda mbere yo guhaguruka
Team Rwanda mbere yo guhaguruka

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo muri Burkina Faso hatangiye Tour du Faso u Rwanda rwaherukaga kwitabira muri 2006, aho umunsi wa mbere kwari ugusiganwa babara igihe ikipe yakoresheje (Team Time Trial).

Muri aka gace kari gafite Kilometero 7.1, u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri rukoresheje iminota 8 n’amasegonda 15, inyuma ya Bai Sicasal yo muri Angola yakoresheje iminota umunani n’amasegonda atanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka