SKOL na Adrien Niyonshuti bahigiye kuzamura abakinnyi 15 buri mwaka

SKOL Adrien Cycling Academy (SACA), ikipe nshya igiye gukina Tour du Rwanda bwa mbere, yahigiye kuzamura abakinnyi 15 buri mwaka no kwegukana agace muri Tour du Rwanda 2020.

SACA yiyemeje kuzamura abakinnyi 15 buri mwaka bakagera ku ruhando mpuzamahanga
SACA yiyemeje kuzamura abakinnyi 15 buri mwaka bakagera ku ruhando mpuzamahanga

Iyi kipe igiye gukina Tour du Rwanda bwa mbere ivuga ko intego zabo ari ukugerageza kwegukana agace muri Tour du Rwanda 2020 ndetse no kuzamura abakinnyi bashya aho bahigiye kuzamura abakinnyi 15 ku ruhando mpuzamahanga.

Adrien Niyonshuti utoza iyi kipe akaba n’umwe mu bayishinze, yagize ati “Igare ritadutengushye nka Mugisha Moise na Hakizimana Seth nizeye ko ubunararibonye bafite muri Tour du Rwanda bwatuma twegukana uduce nka dutatu muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

Adrien Niyonshuti yakomeje avuga ko bafite n’intego y’umwambaro wo kuzamuka, aho avuga ko umukinnyi witwa Shemu ashobora kwitwara neza ndetse n’umwambaro w’umukinnyi ukiri muto uzahiga abandi muri Tour du Rwanda.

Iyi kipe yaje kugira ngo ifashe abakinnyi bakiri bato kwigaragariza mu marushanwa atandukanye kuko batabonaga ayo mahirwe, mu bindi Adrien yavuze ni uko iyi kipe izafasha mu guhindura ubuzima n’imibereho y’abakinnyi.

Adrien Niyonshuti (iburyo), umwe mu bashinze SACA
Adrien Niyonshuti (iburyo), umwe mu bashinze SACA

Ati “Twari dufite ikipe imwe iri continental kandi abana bose ntibashoboraga kubona amahirwe yo gukina ku rwego rwo hejuru, iyi kipe rero izatuma abana babona aho bigaragariza”.

Iyi kipe nshya ya Skol na Adrien Niyonshuti, uretse kuzamura impano ku rundi rwego, Adrien avuga ko iri no mu rwego rwo gufasha u Rwanda kwitegura shampiyona y’isi y’amagare ishobora kubera mu Rwanda muri 2024.

Mu byo bazajya bafasha abakinnyi harimo no kubafasha kubona imyitozo mu Misiri, Maroc, Afurika y’Epfo n’ahandi.

Anitha Haguma ushinzwe ubucuruzi muri Skol, yagize ati “Twashinze iyi kipe mu kurushaho gushyigikira imikino mu Rwanda”.

SACA ikipe nshya igizwe n’abakinnyi bahoze muri FLY Academie ya Adrien na Les Amis Sportif.

Ni bwo bwa mbere SACA igiye kwitabira Tour du Rwanda
Ni bwo bwa mbere SACA igiye kwitabira Tour du Rwanda

Ku bijyanye n’ahazaza ha Les Amis Sportif na Fly, kuba hari impungenge ko zasenyuka, Adrien Niyonshuti yavuze ko aya makipe azahoraho ariko akazaba ariho nk’irerero rya Skol Adrien Cycling Academy (SACA).

SACA ibaye ikipe ya kabiri ivutse mu Rwanda iri ku rwego rwa Continental nyuma y’ikipe ya Benediction.

Ikipe iyo ishyizwe ku rwego rwa continental iba yemerewe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga abera muri Afurika n’ahandi ari ku kiciro cya Continental.

Abakinnyi ba SACA bazitabira Tour du Rwanda 2020 ni Dukuzumuremyi, Nsengiyumva Shemu, Hakuzimana Seth, Mugisha Moise na Habimana Jean Eric wegukanye irushanwa ry’ Ubutwari Cycling Tournament muri 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka