Skol itera inkunga Tour du Rwanda asaga Miliyoni 50 z’Amanyarwanda

Uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ni ishyiga ridashyigurwa mu baterankunga ba Tour du Rwanda, igenera iri rushanwa inkunga y’Amafaranga arenga miliyoni 50.

Umusuwisi Simon Pellaud wabaye uwa mbere mu gace ka Nyanza - Rubavu yahembwe na Skol ndetse anahabwa Champagne ya Skol ahita ayigotomera
Umusuwisi Simon Pellaud wabaye uwa mbere mu gace ka Nyanza - Rubavu yahembwe na Skol ndetse anahabwa Champagne ya Skol ahita ayigotomera

Kuri iyi nkunga kandi Skol igenera iri rushanwa, hari n’andi mafaranga agenda mu bijyanye n’ibihembo igenda itanga ku bakiriya bayo ndatse n’ayo ishyira mu bikorwa byo kwamamaza inzoga zayo zitandukanye zirimo izisembuye n’izidasembuye icuruza.

Aganira na Kigali Today umuyobozi ushinzwe gutegura ibikorwa muri SKOL , Benurugo Emilienne yavuze ko Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda zishyikirizwa ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, akifashishwa mu myiteguro y’irushanwa.

Ibindi bikorwa Skol ishyiramo amafaranga ngo harimo kwicira abantu bose bari mu irushanwa akanyota ku buntu,bakanatanga inzoga ya champagne ikoreshwa mu gihe cyo gutanga ibihembo

Ati " Dutanga ibinyobwa ku buntu kuri buri muntu wese uri mu irushanwa, uhereye ku bakinnyi, abategura isiganwa, abanyamakuru ndetse n’abandi bose baba bari mu isiganwa mu buryo bwemewe nk’abayobozi ndetse n’abatoza".

Benurugo Emilienne ushinzwe gutegura ibikorwa muri Skol avuga ko bishimira gutera inkunga Tour du Rwanda
Benurugo Emilienne ushinzwe gutegura ibikorwa muri Skol avuga ko bishimira gutera inkunga Tour du Rwanda

Yongeraho kandi ko Skol ifatanya na FERWACY gutegura ibirori byo gusoza irushanwa, biba ari ibirori bidasanzwe bihuza amakipe yose yitabiriye, abaterankunga, abayobozi muri Leta, abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino n’abandi, bagasabana bishimira uko irushanwa ryagenze.

Benurugo yanavuze ko muri iri rushannwa SKOL ari yo itanga igihembo Nyamukuru cy’umunsi, ku mukinnyi wegukanye buri gace ka tour du Rwanda. Icyo gihembo gihwanye n’Amadorari y’Amerika 620, asaga ibihumbi 529 by’Amanyarwanda.

Andi mafaranga akoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza birimo, kugura imyenda, amabendera, no kwishyura abashinzwe kwakira ababagana babagezaho ibi bikorwa bya Skol, ndetse hakabamo no kwishyura abaza gutaramira abakiriya babo baba bitabiriye irushanwa .

Skol ntihwema kuzana abantu bo gushimisha abantu muri iri rushanwa ikabishyura
Skol ntihwema kuzana abantu bo gushimisha abantu muri iri rushanwa ikabishyura

Benurugo yerekanye kandi ko kubera agaciro baha ababagana ndetse n’abitabira iri rushanwa babageneye ibihembo bitandukanye birimo, amagare, Amacupa y’amazi,Imipira yo kwa mbara, tike yo kugenda muri kajugujugu ndetse n’Ibindi bihembo.

Benurugo Emilienne yakomeje avuga ko bishimira gukorana n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda mu gutegura tour du Rwanda kuko bituma ibinyobwa byayo bigurwa bikanarushaho kumenyekana mu gihugu cyose, kuko iri rushanwa rigera ahantu henshi mu gihugu.

Ati" Inzoga zacu zirushaho kumenyekana kandi zikanagurwa ari nyinshi kuko zikunzwe kandi zigera henshi mu gihugu. Ikiyongeraho kandi ni uko inzoga zacu zinamenyekana ku isi hose, ngo kuko iri rushanwa riba ryanitabiriwe n’abanyamahanga bataha bavuga ibyiza bahuriye na byo mu Rwanda".

Skol inahanga ibishya bituma abantu barushaho gususuruka mu irushanwa
Skol inahanga ibishya bituma abantu barushaho gususuruka mu irushanwa

SKOL uretse muri Tour du Rwanda isanzwe inafasha mu gutegura amasiganwa 11 y’amagare asanzwe abera mu gihugu,ni amarushanwa aba agamije kuzamura impano z’umukino w’amagare azwi nka Rwanda cycling cup.

Abakiriya ba Skol batsindira ibihembo bitandukanye muri iri rushanwa aha bari gutombora
Abakiriya ba Skol batsindira ibihembo bitandukanye muri iri rushanwa aha bari gutombora
Mu mafaranga Skol itanga muri iri rushanwa habamo nayo kwicira inyota abitabira iri rushanwa
Mu mafaranga Skol itanga muri iri rushanwa habamo nayo kwicira inyota abitabira iri rushanwa
Habamo n'ayo kwamamaza ibikorwa bitandukanye bya Skol
Habamo n’ayo kwamamaza ibikorwa bitandukanye bya Skol
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kuritwe abanyarwanda skol ningenzi koko ituma turuhura ubwonko

KAZUNGU evura yanditse ku itariki ya: 18-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka