Skol Adrien Cycling Academy yishimiye umusaruro yabonye muri Tour du Rwanda

Ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA) yishimiye umusaruro yavanye muri Tour du Rwanda 2020 yari yitabiriye ku nshuro yayo ya mbere.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today ku wa kabiri tariki ya 31 Werurwe 2020, umutoza w’iyi kipe Niyonshuti Adrien avuga ko yatunguwe anishimira umusaruro bavanye muri iri siganwa.

Yagize ati “Mu by’ukuri twishimiye umusaruro twavanye muri Tour du Rwanda yacu ya mbere bitewe n’impamvu ebyiri. Iya mbere ni igihe twari tumaze tuvutse kuko umwanya munini twawufashe mu gushaka ibyangombwa, iya kabiri ni igihe gito twateguye abakinnyi bacu."

Muri Tour du Rwanda 2020 umukinnyi wa SACA Mugisha Moise yabaye uwa kabiri ku rutonde rusange aho yakurikiye umunya-Eritrea Nathaniel Tesfazion wegukanye irushanwa amurusha amasegonda 54.

Ikipe Skol Adrien Cycling Academy yaje ku mwanya wa cyenda mu makipe 13 yitabiye iri siganwa.

Bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe ni ubwa mbere bari bitabiriye isiganwa mpuzamahanga.

Dore abakinnyi n’abatoza ba Skol Adrien Cycling Academy bitabiriye Tour du Rwanda 2020

Abakinnyi:

Fidèle Dukuzumuremyi: Ni isiganwa rya mbere mpuzamahanga yari yitabiriye.

Jean Eric HABIMANA : Ni inshuro ya mbere yari yitabirire Tour du Rwanda rikaba ari na ryo siganwa mpuzamahanga rya mbere yari yitabiriye. Uyu musore afite imyaka 19.

Shemu NSENGIYUMVA : Ni inshuro ya mbere yitabiriye Tour du Rwanda akaba ari n’mukinnyi mushya utaramara imyaka irenze itatu akina igare. Ni yo Tour ye ya mbere yitabiriye, akaba afite imyaka 20.

Moise Mugisha: Ni Tour du Rwanda ya gatatu yitabiriye ikaba iya kabiri yitabiriye ya 2.1 mu Rwanda.

Seth Hakizimana: Ni inshuro ya kabiri yitabiriye Tour du Rwanda ariko ikaba iya mbere yo ku gipimo cya 2.1 yitabiriye.

Uhereye iburyo : Jean Eric Habimana, Mugisha Moise ,Nsengiyumva Shemu ,Hakizimana Seth , na Fidele Dukuzumuremyi
Uhereye iburyo : Jean Eric Habimana, Mugisha Moise ,Nsengiyumva Shemu ,Hakizimana Seth , na Fidele Dukuzumuremyi

Abatoza:

- Umukanishi: Issa Ntibitura
- Unanura imitsi abakinnyi : Patrick Kayinamura
- Umutoza : Adrien Niyonshuti

Ikipe ya Skol Adrien Cycling Academy (SACA) yashinzwe mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize wa 2019. Yabonye ibyangombwa biyemeza nk’ikipe izwi n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2020.

SACA Team yahuje abakinnyi bavuye muri Les Amis Sportifs y’i Rwamagana bari ab’ishuri rya Adrien Niyonshuti Cycling Academy na Fly Cycling Academy.

Abakinnyi ba SACA muri uyu mwaka wa 2020
Abakinnyi ba SACA muri uyu mwaka wa 2020
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka