Sibomana yatsindiye igare mu irushanwa ryateguwe na SKOL

Sibomana Emmanuel ukina umukino wa Triathlon atangaza ko igare yatsindiye rizamufasha muri uyu mukino yakinaga nta gare afite.

Iryo gare yaritsindiye mu marushanwa yateguwe na SKOL akabera i Musanze, nyuma y’umunsi wa kane wa Tour du Rwanda, tariki ya 15 Ugushyingo 2017.

Sibomana nyuma yo gutsindira igare
Sibomana nyuma yo gutsindira igare

Muri ayo marushanwa abarushanwa banyonga igare riteretse ahantu hamwe, bakareba urushije abandi. Aho niho Sibomana yahise abatsindira.

Avuga ko yigiriye inama yo kwitabira ayo marushanwa ya SKOL nyuma yo kubona ko nta gare afite kandi akina umukino wa Triathlon ugizwe n’imikino itatu harimo n’uwo gutwara igare.

Sibomana usanzwe ukinira ikipe ya Kigali, yasazwe n’ibyishimo avuga ko rigiye kumufasha gukina umukino wa Triathlon akitwara neza kurushaho.

Agira ati “Mbyakiriye neza cyane SKOL irakoze cyane kuko iramfashije najyaga mpura n’imbogamizi yo kubura igare ryo gukinisha no kwitorezaho mu mukino wa Triathlon.”

Sibomana ahamya ko igare yatsindiye rizamufasha gukina neza umukino wa Triathlon
Sibomana ahamya ko igare yatsindiye rizamufasha gukina neza umukino wa Triathlon

Igare Sibomana yatsindiye rifite agaciro k’ibihuumbi 100RWf rikaba riri mu bihembo bitsindirwa n’abantu batandukanye bagana aho SKOL ikorera muri Tour du Rwanda ya 2017.

Uretse iryo gare harimo n’ibindi bihembo bipiganirwa birimo telefoni zigezweho, imitaka, imipira yo kwambara, na tike y’indege.

Uwatsindiye iyo tike azakurikirana isiganwa rya Tour du Rwanda 2017 risozwa ari muri kajugujugu ya SKOL.

Mu irushanwa ryateguwe na Skol hari n'uwatsindiye itike yo kugenda muri kajugujugu
Mu irushanwa ryateguwe na Skol hari n’uwatsindiye itike yo kugenda muri kajugujugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka