Sempoma Felix yagizwe umutoza mukuru wa Team Rwanda

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare “Team Rwanda”, yamaze guha amasezerano y’amezi atanu Sempoma Felix, asimbura Sterling Magnell wasoje amasezerano ye.

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda ryaraye ryemeje Sempoma Felix nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu mu mezi atanu ari imbere, akazahera kuri shampiyona y’Afurika ndetse agahita ategura Tour du Rwanda muri Gicurasi 2021.

Sempoma Felix yagizwe umutoza mukuru wa Team Rwanda
Sempoma Felix yagizwe umutoza mukuru wa Team Rwanda

Murenzi Abdallah, Perezida wa FERWACY yatangaje ko impamvu yatumye Sempoma ahabwa aya masezerano ari uko yagaragaje umusaruro atoza iyi kipe aho yakoraga nk’umukorerabushake, ndetse ko anafite inshingano zo gutegura Tour du Rwanda.

Yagize ati “ Sempoma yahabwaga kenshi ikipe y’igihugu ariko mu buryo budahoraho, yahawe amasezerano y’amezi atanu aho azaba ari umutoza w’ikipe y’abagabo n’abatarengeje imyaka 23 mu mikino iteganyijwe kugera muri Kamena 2021.”

“ [Sempoma] Afite inshingano ikomeye yo gutegura Tour du Rwanda no gushaka umusaruro mwiza kuko kuva Tour du Rwanda ivuye kuri 2.1 ntituratsinda, turashaka kuyitegura neza ngo twongere guha abanyarwanda ibyishimo.”

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Ferwacy, ikomeza ivuga ko Umutoza w’ikipe y’igihugu ashyirwaho ku bufatanye na Minisiteri ya siporo (MINISPORTS) ari yo mpamvu amasezerano yahawe Sempoma azarangirana na Kamena ubwo ingengo y’imari ya Leta izaba irangiye.

Gusa Perezida wa FERWACY avuga ko ubusanzwe bashakaga umutoza ufite ubushobozi bwo gufasha iterambere ry’uyu mukino ku buryo yanazamura urwego rw’abandi batoza bo mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “ Turi kureba uko twashaka umutoza w’ikipe y’igihugu wenda wakunganirwa na Sempoma n’abandi basanzwe bafatanya, uzafasha mu iterambere ry’umukino w’amagare, twifuzaga umutoza wazamura ubushobozi bw’abandi batoza; biba bisaba umutoza ufite impamyabumenyi zo ku rwego rwo hejuru rwa UCI turacyaganira na MINISPORTS tureba uburyo byakorwa.”

Sempoma Felix avuga ko aya amasezerano yayakiranye ibyishimo kuko ari ubwa mbere kuva ageze mu ikipe y’igihugu mu myaka 10 aho yari umukoranabushake noneho agiye kubikora nk’umukozi ufite amasezerano amugenga.

Abajijwe niba gutoza shampiyona y’Afurika mu Misiri nk’irushanwa rya mbere afite amasezerano bitari kumushyira ku gitutu, asubiza ko nta kimuriho kuko abo bakinaga batahindutse ko ikibaraje ishinga ari uguhatana bagatahana imidali igihe byagenda neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka