Rwanda rwaje ku mwanya wa 7 muri Tropical Amissa Bongo

Isiganwa ry’amagare ‘Tropical Amissa Bongo’ ryari rimaze icyumeru ribere muri Gabon ryasojwe kuri icyi cyumeru tariki 29/6/2012 ryegukanywe n’umufaransa Charteau Anthony, naho ikipe y’u Rwanda itahana umwanya wa karindwi.

Umunyandarwanda waje hafi ni Abraham Ruhumuriza watahanye umwanya wa 12, Yakurikiwe na Rudahunga Emmanuel waje ku mwanya wa 22. Habiyambere Nicodem yatwaye umwanya wa 30, Byukusenge Nathan abona uwa 33, Hadi Jamvier uwa 42 naho Biziyaremye Joseph aza ku mwanya wa 50 mu bakinnyi 74 babashije kurangiza isiganwa.

Ku rutonde rw’Abanyafurika, Abraham Ruhumuriza yegukanye umwanya wa kane, Emmanuel Rudahunga aza ku mwanya wa 11, naho Habiyambere Nicodem aza ku mwanya wa 15.

Ku rutonde rw’amakipe, ikipe y’u Rwanda yaje ku mwanya wa 7 mu makipe 15 yitabiriye iryo siganwa. Ikipe yabaye iya mbere ni Europcar, ku mwanya wa kabiri haje ikipe ya MTN Qhubeka, ku mwanya wa gatatau haza Astana Continental. Ku mwanya wa kane haje ikipe ya Eritrea naho ku mwanya wa gatanu haza ikipe ya Maroc.

Ikipe y’igihugu iragaruka mu Rwanda kuri uyu wa mbere, ikazagera i Kigali saa moya na mirongo ine n’itanu.

Intera ingana na Kilometero 579 basiganwaga, Charteau ukinira ikipe yitwa Europcar ni we wasize abandi uteranyije uko abakinnyi bose bitwaye mu byiciro bitandatu bakoze bazenguruka igihugu cya Gabon.

Iyi ni inshuro ya gatatu Charteau yegukana ‘Tropical Amissa Bongo’ yikurikiranya kuko yayitwaye muri 2010, 2011 na 2012.

Charteau yabaye uwa mbere akoresheje amasaha 13 iminota 47 n’amasegonda 57, ku mwanya wa kabiri haje umunya Eritrea Russom Meron wakoresheje amasaha13 iminota 48 n’amasegonda 05, ku mwanya wa gatatu haje umunya Maroc Jelloul Adil wakoresheje amasaha 13 iminota 48 amasegonda 09.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka