Rwanda Cycling Cup 2018 iratangira hibukwa Byemayire Lambert-Ingengabihe

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo haza gutangira ku mugaragaro isiganwa rya Rwanda Cycling Cup rigera mu ntara zose z’u Rwanda

Rwanda Cycling Cup y’uyu mwaka izaba igizwe n’amasiganwa 12, harimo abiri azaba agize SHampiona y’u Rwanda, ndetse n’andi abiri yo gutegura Tour du Rwanda izaba muri Kanama 2018.

Isiganwa rya mbere hazaba hibukwa Byemayire Lambert wari Visi-Perezida wa Ferwacy
Isiganwa rya mbere hazaba hibukwa Byemayire Lambert wari Visi-Perezida wa Ferwacy

Isiganwa rya mbere riraba abasiganwa berekeza i Huye, mu isiganwa rigamije kwibuka Byemayire lambert wahose ari Perezida wa Ferwacy, akaba n’Umuyobozi w’ikipe ya Huye Cycling Club for all.

Iri siganwa rizitabirwa n'amakipe yose ya hano mu Rwanda
Iri siganwa rizitabirwa n’amakipe yose ya hano mu Rwanda

Ingengabihe y’amasiganwa agize Rwanda Cycling Cup 2018

Tariki 24/03/2018: Irushanwa ryo kwibuka Byemayire Lambert
Tariki 19/05/2018: Farmer’s Circuit (Kayonza-Gicumbi)
Tariki 09/06/2018: Race to remember (Ntiharemezwa aho izanyura)
Tariki 23/06/2018: Shampiona y’igihugu (Gusiganwa umuntu ku giti cye I Nyamata)
Tariki 24/06/2018: Gusiganwa mu muhanda
Tariki 07/07/2018: Race for Culture (Nyanza-Rwamagana+Kuzenguruka Rwamagana)
Tariki 21/07/2018: Irushanwa ryo gutegura Tour du Rwanda
Tariki 22/07/07/2018: Irushanwa ryo gutegura Tour du Rwanda
Tariki 06/10/2018: Kivu Race (Musanze-Rubavu+Kuzenguruka Rubavu)
Tariki 28/10/2018: Karongi Challenge (Karongi-Karongi)
Tariki 10/11/2018: Central Race (Kigali-Musanze-Muhanga)
Tariki 15/12/2018: Irushanwa risozwa Rwanda Cycling Cup (Kigali-Kigali)

Benediction Club y'i Rubavu na Huye Cycling Club for all nizo imbere muri RCC 2017
Benediction Club y’i Rubavu na Huye Cycling Club for all nizo imbere muri RCC 2017

Mu kiganiri n’itangazamakuru, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Aimable Bayingana, yatangaje ko muri uyu mwaka bazagendera ku ngengabihe mpuzamhanga, ndetse bagashyiramo n’ahantu henshi harengeje ibirometero 150.

Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy mu kiganiro n'itangazamakuru
Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy mu kiganiro n’itangazamakuru

“Uyu mwaka twagerageje kugendera ku ngengabihe y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI), kugira ngo bitazongera kugongana hakagira abakinnyi basiba amwe mu marushanwa y’imbere, hari twanongereye intera basiganwa kugira ngo bagere ku rwego mpuzamahanga”

Mujyambere Louis De Montfort ushinzwe Ubucuruzi muri Cogebanque, yatangaje ko bazakomeza gushyigikira iterambere ry'amagare
Mujyambere Louis De Montfort ushinzwe Ubucuruzi muri Cogebanque, yatangaje ko bazakomeza gushyigikira iterambere ry’amagare
Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy n'abari bahagarariye Cogebanque na Skol
Aimable Bayingana, Umuyobozi wa Ferwacy n’abari bahagarariye Cogebanque na Skol
Uwari uhagarariye Skol
Uwari uhagarariye Skol

Iri siganwa ritegurwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ku bufatanye n’abaterankunga Skol ndetse na Cogebanque, aba bakaba basanzwe banatera inkunga n’andi marushanwa abera mu Rwanda arimo na Tour du Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka