Ruhumuriza ni we Munyarwanda waje ku mwanya wa hafi muri Tour of Eritrea

Abraham Ruhumuriza wegukanye umwanya wa 17, ni we Munyarwanda waje ku mwanya wa bugufi mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka igihugu cya Eritea (Tour of Eritrea) ryasojwe tariki 03/06/2012.

Iri siganwa ryatangiye tariki 30/5/2012, ryegukanywe n’umunya-Afurika y’Epfo Jacques Janse van Rensburg ukinira ikipe ya MTN-Qhubeka. Kuba uwa mbere kwa Janse byatumye ahindura amateka amuri iri siganwa, kuko kuva ryatangira kubaho nibwo bwa mbere ryegukanywe n’umuntu uteri umunya-Eritrea.

Ku mwanya wa kabiri haje umunya-Eritrea Frekalsi aho umwanya wa gatatu wegukanwa na Azzedine Lagab w’umunya-Algeria.

Uretse Ruhumuriza waje ku mwanya wa 17 ari nawo wa mbere ku Banyarwanda, Habiyambere Nicodem yaje ku mwanya wa 20, Biziyaremye Joseph aza ku mwanya wa 21. Byukusenge Nathan yaje ku mwanya wa 22, Rudahunga Emmanuel aza ku mwanya wa 30, naho Hadi Janvier atahana umwanya wa 31.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, abakinnyi bahise bajya mu makipe yabo, bakaba bagiye kwitegura isiganwa ryo Kwita Izina rizaba tariki 09-10/06/2012, hamwe n’isiganwa Huye-Kigali ryiswe ‘Ascension des Milles Collines’ rizaba tariki 16/06/2012.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka