Ruhumuriza Abraham yabaye uwa mbere mu bagabo basiganwe kilometero 79 na metero 300. Yakoresheje amasaha 2, iminota 6 n’amasegonda 11 ahembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150. Yakurikirwa na Byukusenge Nathan yasizeho isegonda rimwe nawe wakurikiwe na Bintunimana Emile nawe amusizeho isegonda rimwe.
Byukusenge wa kabiri yahembwe ibihumbi 120 naho Bintunimana wa gatatu ahembwa ibihumbi 100.
Uwimana Jeannette wabaye uwa mbere mu bagore yakoresheje iminota 58 n’amasegonda 30 mu gusiganwa kilometero 33. Yakurikiwe na Mukandekezi wakoresheje isaha imwe n’iminota 3, Uwineza Diane yabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe n’iminota 3 n’amasegonda 39.
Uwa mbere mu bagore yahembwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, uwa kabiri yahembwe ibihumbi 40 naho uwa gatatu ahembwa ibihumbi 30.
Iri rushanwa ryitabiriwe n’abagabo 50 n’abagore 6. Ryagaragayemo kandi ikipe igizwe n’abazungu 7 ariko biyise izina ry’ikinyarwanda kuko ikipe yabo bayise Abahizi.
Mparabanyi Faustin ushinzwe ubujyanama mu ishyirahamwe ry’abakina basiganwa ku magare yavuze ko iri rushanwa ryiswe Criterium de Rwamagana rizabera n’ahandi mu gihugu mu minsi iri imbere, asaba abakinnyi bose gukomeza kwitegura.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|