Ruhumuriza na Nathan bahawe icyubahiro ubwo basezeraga umukino w’amagare-Amafoto

Kuri iki cyumweru ubwo hasozwaga Tour du Rwanda 2016, ni bwo Abrabham Ruhumuriza na Nathan Byukusenge basezeye ku mugaragaro umukino w’amagare

Nyuma y’aho bari bamaze igihe kinini bafatiye runini umukino w’amagare mu Rwanda, ndetse banatwara ibihembo bitandukanye, abakinnyi babairi batangiranye na Team Rwanda bamaze gusoza ibikorwa byo gusiganwa ku magare.

Ubwo bari bamaze guhabwa umwambaro wa Team Rwanda, mu birori byari byanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo n'umuco Uwacu Julienne
Ubwo bari bamaze guhabwa umwambaro wa Team Rwanda, mu birori byari byanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo n’umuco Uwacu Julienne
Abitabiriye ibyo birori banacurangiwe injyana zitandukanye
Abitabiriye ibyo birori banacurangiwe injyana zitandukanye

Abo ni Ruhumuriza Abraham wegukanye Tour du Rwanda inshuro 5 itaraba mpuzamahanga (2002, 2003, 2004,2005, 2007), ndetse akaba yaranakinnye Tour du Rwanda inshuro 7 mu nshuro 8 imaze kuba mpuzamahanga, ndetse na Nathan Byukusenge wari ufite agahigo ko kuba we na Gasore Hategeka ari bo bakinnyi bonyine babashije gukina Tour du Rwanda zose zabaye kuva 2009 ubwo yagirwaga mpuzamahanga.

Ubwo bari bamaze guhabwa umwambaro wa Team Rwanda, mu birori byari byanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo n'umuco Uwacu Julienne
Ubwo bari bamaze guhabwa umwambaro wa Team Rwanda, mu birori byari byanitabiriwe na Minisitiri wa Siporo n’umuco Uwacu Julienne

Aba bakinyi bagiye bitwara gute muri Tour du Rwanda bakinnye kuva 2009 ?

Ruhumuriza Abraham amaze gukina Tour du Rwanda inshuro 7 ....

Ruhumuriza Abraham ubusanzwe ukomoka mu karere ka Huye kuri ubu afite imyaka 37, ni rimwe mu mazina azwi mu Rwanda muri Siporo zitandukanye, asezeye uyu mukino afite ibigwi bitandukanye.

Ibihe byiza yagize mu mukino we w’amagare

2012 yegukanye isiganwa ryitwaga "Kwita Izina Cycling Tour"
2010: Yabaye uwa kabiri inshuro ebyiri mu duce tumwe twa Tour du Cameroun
2009 na 2011 yabaye uwa 5 muri Tour du Rwanda
2012: Yabaye uwa 12 muri La Tropicale Amissa Bongo
2011 na 2015, yabaye uwa 3 muri Shampiona y’igihugu yo gusiganwa ku magare

Ruhumuriza Abraham wamamaye mu mukino w'amagare mu Rwanda
Ruhumuriza Abraham wamamaye mu mukino w’amagare mu Rwanda

Uko yitwaye muri Tour du Rwanda mpuzamahanga yakinnye

2009: Umwanya wa 5
2010: Ntiyayikinnye, gusa yakinnye La Tropicale Amissa Bongo aza ku mwanya wa 17
2011: Umwanya wa 5
2012: Umwanya wa 15
2013: Umwanya wa 16
2014: Umwanya wa 13
2015: Umwanya wa 29
2016: Umwanya wa 15

Nathan Byukusenge, amaze gukina Tour du Rwanda zose zabaye ....

Iri naryo ni irindi zina rizwi mu mukino w’amagare haba mu Rwanda ndetse no ku isi, uyu usibye kandi kuba yarakiniye ikipe y’igihugu igihe kirekire, anazwi ho gukina umukino w’amagare ukinirwa mu misozi (Mountain Bike), aho yanabashije guhagararira u Rwanda mu mikino Olempike yabaereye muri Brazil uyu mwaka.

Ibihe byiza yagize mu mukino w’amagare

2011: Yabaye uwa 6 muri Shampiona y’Afurika, aho umukinnyi yasiganwa ku giti cye
2011: Uwa 4 muri Tour du Rwanda
2011 na 2012 muri Shampiona y’igihugu yo gusiganwa ku magare
2012: Uwa 6 mu isiganwa "Kwiza izina"
2013: Uwa 3 muri Shampiona y’igihugu yo gusiganwa ku magare
2016: Uwa 2 mu gace kamwe k’isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya

Nathan Bykusenge uri imbere, yayoboye igihe kinini ikipe y'igihugu
Nathan Bykusenge uri imbere, yayoboye igihe kinini ikipe y’igihugu

Uko yagiye yitwara muri Tour du Rwanda

2009: Umwanya wa 11
2010: Umwanya wa 13
2011: Umwanya wa 4
2012: Umwanya wa 17
2013: Umwanya wa 27 (Aba uwa kane mu kuzamuka)
2014: Umwanya wa 21
2015: Umwanya wa 8
2016: Umwanya wa 18

Andi mafoto yaranze umuhango wo gusezera kw’aba bakinnyi

Olivier Grandjean wakurikiranye aba bakinnyi kuva Tour du Rwanda igitangira, yashimaga uruhare bagize anabakangurira kuba hafi ya barumuna babo
Olivier Grandjean wakurikiranye aba bakinnyi kuva Tour du Rwanda igitangira, yashimaga uruhare bagize anabakangurira kuba hafi ya barumuna babo
Umuyobozi mukuru wa Skol Brewery, ari kumwe n'ushinzwe ubucuruzi
Umuyobozi mukuru wa Skol Brewery, ari kumwe n’ushinzwe ubucuruzi
Umuyobozi mukuru wa Skol Brewery
Umuyobozi mukuru wa Skol Brewery
Ibi birori ababyitabiriye bafataga ku binyobwa bya Skol (Ibisembuye n'ibidasembuye)
Ibi birori ababyitabiriye bafataga ku binyobwa bya Skol (Ibisembuye n’ibidasembuye)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Baka weee??uragirango se yambare nka Bayingana shebuja ???ubwo nawe birakwereka icyo akuyemo,shebuja yalishije ikiyiko ntihagira udutakara nyine ,gusa mbsabiye ibihembo peee ayo equipe y’igihugu ya football itwara ntanicyo igeraho bali bakwiye gukuraho make tukabasezerera neza ,

Charles yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Ruhumuriza arabikwiye

Alias yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Ese mwagiye mwandika ibyo mwabanje kumenya neza? Ruhumuriza ntavuka i Huye avuka i Save mukarere ka Gisagara!!

Mutesi yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ibyo mwakoreye u rwanda tuzahora tubibashimira, agaciro mwaduhaye ntigateze kurenzwa ingohe bibaho

Karonkano pascal yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

abo basore bitangiye sport y’amagare mu Rwanda,Ku buryo bushoboka bwose ,nasabaga ferwacy ngo izababe hafi bariya ntinazatererenywe nkibyo ahubwo byazabyazwe umusaruro,batumwe mu ntara zose gufasha abana b’ u Rwanda bafite impano kuzigaragaza.tuzabone abanyawanda babeshejweho n,Impano zabo nkuko tubona abanya brasil iburayi mu mupira w a.a guru

baptiste yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Karabaye biriya ni ibiki Ruhumuriza yambaye???
Mu kirori koko?

Baka yanditse ku itariki ya: 22-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka